Nyamagabe: Intore yahimbye indirimbo irata itorero ry’igihugu n’urugerero
Muragijimana Immaculée, intore iri ku rugerero mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe yahimbye indirimbo irata itorero ry’igihugu ndetse inagaragaza ubutumwa bwerekana ko bashyigikiye urugerero.
Mu ndirimbo ye, Muragijimana avuga ko itorero ry’igihugu ritoza Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye umuco urangwa n’indangagaciro, umuco w’ubwitange Abanyarwanda bakiyubakira igihugu, umuco w’ub’umuntu no kubana neza bityo bagaca ukubiri n’inzangano n’amatiku.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, iyi ntore isaba urubyiruko gutera umugongo umuntu witiranya urugerero n’Igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG).
Agira ati “rubyiruko Rwanda rw’ejo, twamagane uwo ari we wese wita urugerero ngo ni TIG. Twimakaze umuco w’ubwitange mu banyarwanda twubake ejo hazaza, duharanira kwigira kuko ak’imuhana kaza imvura ihise”.
Muragijimana ashimangira ko itorero ry’igihugu ari ingirakamaro kuko ritoza urubyiruko umuco wo gukunda igihugu, naho inzangano, amatiku, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwiremamo ibice bikaba kirazira, Abanyarwanda bakubaka ubumwe bwabo.

Intore ziri ku rugerero zishishikarizwa kubika amateka y’ibikorwa byabo mu buryo butandukanye haba mu ndirimbo, amaraporo, amashusho ndetse n’amafoto, kugira ngo ibikorwa byabo bizahore bizirikanwa dore ko arizo mfura z’urugerero, ndetse ngo hatazagira undi ubyiyitirira.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Byari kuba byiza iyo mushyiraho audiovideo y’iyi ndirimbo tukayumva niba ifite injyana