Nyamagabe: Imyanda inyanyagiye iri mu nzira yo gucika ikanabyazwa umusaruro
Ikibazo cy’imyanda wasangaga inyanyagiye mu mujyi wa Nyamagabe bitewe n’uko ntaho yakusanyirizwaga ubu kiri mu nzira zo gukemuka burundu kubera uruganda rutunganya imyanda kandi rukanayibyaza umusaruro rwubatswe muri aka karere.
Uruganda rutunganya imyanda “Nyabivumu waste integrated management plant” ruherereye mu Kagari ka Nyabivumu, Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, rumaze amezi arenga atanu rutangiye gukusanyirizwamo imyanda yose ituruka duce tw’akarere ka Nyamagabe.

Bosco Nzeyimana, rwiyemezamirimo akaba n’umuyobozi wa Habona LTD ifite mu nshingano imicungire y’uruganda, aravuga ko imyanda ivanwa mu mujyi wa Nyamagabe n’iyindi iturutse ahandi ikusanyirizwa hamwe ikajyanwa ku ruganda igakorwamo ibicanishwa n’ifumbire.
Yagize ati “twashatse ahantu hashobora kuba haboneka imyanda yavangwa n’iyo tubona mu karere ka Nyamagabe kugira ngo tube twakora amakara acanwa (briquette), ifumbire y’imborera ndetse n’ibindi byinshi dushaka gukora”.

Ubu uruganda rumaze kugira toni zigera muri 30 z’ifumbire y’imborera na toni 5 z’imyanda zabyazwamo toni eshatu z’amakara acanwa.
N’ubwo uruganda rukora ariko rufite imbogamizi z’umusaruro ukiri muke ku buryo wabasha guhaza abawukeneye ndetse n’aho gupimira ifumbire y’imborera, nk’uko umuyobozi wa Habona ltd yakomeje abisobanura.
Yagize ati “ntabwo turagera aho dushaka kugera kubera ko nta turima tw’igikoni duhari twajya dusuzumiraho ifumbire yacu y’imborera ndetse n’amasoko ahari y’abantu bakenera ibicanwa nka za burikete yose ubu nta bushobozi dufite yo kuba twayahaza”.

Uruganda rurateganya ubwumisho bw’imyanda bukoresha ingufu zituruka ku myanda (biogas) ariko rukaba runakeneye abashoramari kugira ngo rwunganirwe mu kongera umusaruro w’imyanda kugira ngo ahari umwanda hose ushireho kandi bizanire n’inyungu uruganda.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo nibyo bita kwihangira imirimo kuko bifasha abantu kubona imiromo no kwiteza imbere kandi banabungabunga ibidukikije
birakwiye ko ntakintu cyagapfuye ubusa kuko nibi twita imyanda usanga akenshi nabyo bibyazwa umusaruro kandi ufatika twige kubika buri kimwe kuko kiba gifite akamaro mubundi buryo butandukanye
ntiwumva se ko ahubwo uyu rwiyemeza mirimo azi ibintu. kuba umwand ari ikibazo ibi nabyo yarabikemuye, noneho kuyikuramo ibicanishwa nabyo bikaba ikindi gisubizo ku banyarwanda muri rusange
Ni byiza ariko bigishe n’abahatuye cyangwa abahagenda kutituma (ibikomeye) aho babonye kuko byo bitayorwa muri iyi myanda ijya gutunganywa mu ruganda. Dore ahantu isuku yaho iteye impungenge kuburyo iyo uhanyuze wibaza uko abantu baho babana n’iyi suku nke bikakuyobera. Hafi ya gare ya Nyamagabe, injira mu kayira k’amaguru, kari hagati y’akabari ka Domitiani no kwa Sylvere. Ukomeze utambike iyo nzira kugera munsi y’agashyamba karimo aho babariza uzambwira.