Nyamagabe: Imirimo yo kubaka ibiro by’akarere iragenda icumbagira
Imirimo yo kubaka inyubako akarere ka Nyamagabe kazakoreramo yari iteganyijwe gutahwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2015 iragenda icumbagira bitewe n’intege nke za rwiyemezamirimo wapataniye imirimo yo kuyubaka.
Isosiyete ATECO et ANXEL yatsindiye isoko ryo kubaka inyubako y’akarere ka Nyamagabe, yari yahawe kurangiza imirimo mu gihe cy’umwaka, ariko bigeze hafi igihe yateganijwe kurangira itaragera no muri kimwe cya kabiri cyo kurangira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe, Jean Pierre Nshimiyimana avugako rwiyemezamirimo yagerageje kwikubita agashyi ariko imirimo ikiri ku rwego rwo hasi.
Yagize ati “agenda adindiza imirimo, urebye nawe iyi shansiye (chantier) yagakwiye kuba iriho abantu benshi ariko uburyo irimo ikora, hariho abakozi bakeya ku buryo tutishimiye uburyo imirimo irimo kugenda”.
Yakomeje agira ati “icyo twakoze twagiye twandikira rwiyemezamirimo, tumusaba kwikosora, gushyiraho abakozi benshi, tukamusaba kwihutisha imirimo, ariko nawe sinzi ibibazo afite arakwepa”.

Eric Nteziryayo niwe rwiyemezamirimo wapataniye kubaka inyubako y’akarere ariko ntaboneka, Kigali today ikaba yaranagerageje kumuhamagara kuri telefoni ye igendanwa ariko ntiyitaba.
Mu ngamba ubuyobozi bw’akarere bwafashe harimo gukorana n’inzego za polisi kugira ngo ashakishwe aze yihutishe imirimo bityo akarere kabone inyubako nshya yo gukoreramo kandi abashe no kwishyura abaturage yambuye.
Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|