Nyamagabe: Gusura inzibutso za Jenoside biri mu biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Dr Habyarimana Jean Baptiste, arasaba abasura inzibutso za Jenoside kutabikora nk’umuhango gusa kuko gusura izi nzibutso ari kimwe mu bishimangira ubumwe n’ubwiyunge.
Ubwo abakozi ba NURC basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, tariki 29/05/2013, Habyarimana yavuze ko abenshi mu basura inzibutso babikora babikuye ku mutima ndetse bakahava bahakuye ingamba zo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho, ngo n’ubwo bitabujije ko hashobora kuba hari abakurikira abandi.
Ati: “Biragaragara y’uko uko Abanyarwanda bagenda bitabira kwibuka ari mu biganiro bigenda bitangwa hirya no hino, ari mu gusura inzibutso, ndetse n’ibikorwa byo kuzigirira isuku.
Icyo rero ni ikimenyetso ko Abanyarwanda twese tugenda dushyira hamwe kugira ngo twiyubake nk’umuryango nyarwanda, ariko tugenda tunafatanya mu bihe bikomeye kugira ngo dushobore komorana bya bikomere…”.

Yakomeje asobanura ko ariko hashobora kuba harimo igice kimwe cy’abantu baza bakurikiye abandi kugira ngo bakurikize amabwiriza ya Leta ariko ngo abenshi ni abaza babikuye ku mutima, kandi bakahavana amasomo n’ingamba nziza zo gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.
Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ni rumwe mu nzibutso zigaragaza amateka ya Jenoside neza, kuva ku buryo amacakubiri yinjijwe mu Banyarwanda, itegurwa ryayo ndetse n’ishyirwa mu bikorw ryayo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dr J.B HABYARIMANA ati ’’hashobora kuba harimo igice kimwe cy’abantu baza bakurikiye abandi kugira ngo bakurikize amabwiriza ya Leta.......’’. Nagira ibibazo mubaza:
1. None uyu mugabo asigaye areba mu mitima y’abantu?
2. Niba koko hariho ayo mabwiriza ategeka abantu kwibuka, ese yaba yanditse cyangwa ntiyanditse? Niba yanditse mwandangira aho yanditse, niba kandi atanditse biremewe KUYASUZUGURA kuko ntawe utegetswe kubahiriza AMABWIRIZA cg AMATEGEKO atanditse ngo amenyeshwe RUBANDA.
3. Ese mu bushakashatsi yakoze yaba yarameye ngo abo bajya gusura INZIBUTSO baseta ibirenge ni bantu ki? Ni bamwe mu BAHUTU cg ni na bamwe mu BATUTSI?