Nyamagabe: Bamwe mu bayobozi bahinduriwe imirenge bayobora

Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye tariki 16/12/2012 yemeje ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ine mu mirenge 17 igize ako karere bahindurirwa imirenge bayoboraga.

Kabanda Jean Claude wayoboraga umurenge wa Mushubi wajyanywe mu murenge wa Kitabi, Zigirumugabe Emmanuel wayoboraga Kitabi wajyanye kuyobora Kibumbwe, Nsanzimana Védaste wayoboraga Kibumbwe yimuriwe mu murenge wa Musange, naho Hanganyimana P. Celestin wari i Musange yimuriwe i Mushubi.

Guhindura abanyamabanga nshingwabikorwa ngo ni ibintu bisanzwe kandi bikorwa mu nyungu z’abaturage; nk’uko byemezwa na perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, Zinarizima Diogène.

Perezida w’inama njyanama yagize ati: “Mu guhindura abanyamabanga nshingwabikorwa hari hagamijwe kugira ngo ibikorwa bikomeze kugirira abaturage akamaro. Nta kindi kiba kigamijwe uretse kuba bigaragara ko aramutse avuye aha ngaha aho agiye ariho yatanga umusaruro”.

Abitabiriye inama y'inama njyanama y'akarere ka Nyamagabe tariki 16/12/2012.
Abitabiriye inama y’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe tariki 16/12/2012.

Muri imwe muri iyi mirenge yahinduriwe abayobozi hari hamaze iminsi hagaragaye ibibazo bitandukanye; nko kwangiza ibidukikije mu murenge wa Kitabi abaturage bigabiza ishyamba rya Nyungwe, mu murenge wa Musange havugwa urugomero rw’amashanyarazi abaturage bari bariyubakiye ariko rukaba rwarangiritse rutagikora.

Iyi nama kandi yanafashe umwanzuro wo kongeza abakozi bahembwa n’akarere 20% ku mushahara basanzwe bahembwa, akarere ka Nyamagabe kakaba kari mu turere twari tutarongeza abakozi batwo.

Iyi nama kandi yanemeje abakozi bashya batsinze ibizamini ku myanya y’akazi itandukanye yari yashyizwe ku isoko.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka