Nyakatsi ntizagaragare mu matora - Prof Kalisa Mbanda

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yasabye inzego z’ubuyobozi zo mu Ntara y’amajyepfo gushyira imbaraga mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013 akazagenda neza kandi akanabera ahantu heza.

Mu nama yagiranye n’izi nzego hamwe n’abafatanyabikorwa ba komisiyo y’igihugu y’amatora bo muri iyi Ntara, tariki 17/01/2013, Prof. Kalisa yabwiye aba bayobozi ati « mwarwanyije nyakatsi yo ku mazu ndetse n’iyo ku buriri. Iyi nyakatsi rero ntizagaragare no mu byumba by’amatora. Bayobozi, muzabishyiremo imbaraga.»

Yunzemo agira ati « Dutora abadepite mu mwaka wa 2008, dutora Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2010, hari aho batoreraga mu mashitingi. Ibyo ntibikijyanye n’igihe tugezemo. »

Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora, Prof. Kalisa Mbanda.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda.

Uyu muyobozi kandi yasabye ko mu kugena ahajya ibyumba by’amatora hazabaho kurwanya ko hagira abantu bazongera gukora urugendo rurerure bajya gutora, kuko hari igihe byatuma bamwe babyihorera. Ati « ntidushaka ko hazagira Umunyarwanda utazatora. »

Icyakora, n’ubwo icyifuzwa ari uko Abanyarwanda bose batora, mu Turere tumwe na tumwe two mu Ntara y’amajyepfo dukora ku gihugu cy’Uburundi, hajya haboneka abantu bafite indangamuntu nyarwanda, ariko bivugwa ko ari Abarundi.

Aba rero ntibajya bemererwa gutora, nyamara bo baba bavuga ko ari Abanyarwanda. Ibi bakabyemeza berekana indangamuntu nyarwanda. Inzego z’ubuyobozi zasabwe kuzakemura iki kibazo mbere y’amatora.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBA ARI UKO BIMEZE N’ABANYEKONGO BAVUGA IKINYARWANDA NABO NTIBAZONGERE GUTORA SINON IRYO RYABA ARI IVANGURA N’UBUSUMBANE EREGA N’UBUNDI KUBA UMUNYARWANDA SI UKUGIRA INDANGAMUNTU NONESE IBIHUGU BITAGIRA INDANGAMUNTU NKA TANZANIA WIBWIRA KO USHOBORA KWIYITA UMUTANZANIA BAKAKWEMERERA BYOSE BYATEWE N’AKAVUYO MU GUTANGA UBWENEGIHUGU HARI ABABUHAWE BATABUKWIYE RWOSE BIZASUBIRWEMO HOSE.

j pierre yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka