Nyagatare: Umwarimu yahawe impano y’imodoka

Abize n’abakoze mu ishuri ryisumbuye rya Nyagatare (Nyagatare Secondary School), bahaye uwari Umuyobozi w’iryo shuri impano y’imodoka, bamwifuriza ikiruhuko cyiza cy’izabukuru yagiyemo.

Kabare yabuze uburyo yagaragaza ibyishimo by'impano yahawe
Kabare yabuze uburyo yagaragaza ibyishimo by’impano yahawe

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2022, ku ishuri rya Nyagatare Secondary School riherereye mu Kagari ka Nsheke, Umurenge wa Nyagatare.

Iryo shuri ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2000, ryubakwa nk’iry’icyitegererezo mu kwigisha amasomo ya Siyansi.

Kuva uwo mwaka ryayobowe na Edouard Kabare kugeza tariki ya 01 Nyakanga 2022, ahabwa ikiruhuko cy’izabukuru.

Abanyeshuri bize kuri iryo shuri mu byiciro bitandukanye ndetse n’abahakoze harimo abarezi n’abandi, bihurije hamwe bamugenera impano y’imodoka nk’ingororano z’ibyo bamukuyeho byiza.

Rwanyange Rene Anthere wakoze muri iryo shuri nk’umwarimu ari na we uyobora Umuryango uhuza abize muri Nyagatare Secondary School n’abahakoze, avuga ko ubusanzwe buri wese yagarukaga kuri iryo shuri bitewe n’icyifuzo afite cyangwa gusura bisanzwe.

Ngo bumvise ko uwababereye Umuyobozi agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bahise bihuza batekereza kumuha impano bamushimira uko babanye na we, basanga bakwiye kumuha imodoka kugira ngo isimbure iyo yagendagamo y’ikigo yayoboraga.

Ati “Hari abatekereje inka abandi ibindi bitandukanye ariko twibuka ko uyu musaza yari umukozi afite imodoka ya Leta, nta hantu na hamwe yashakaga kujya ngo agende ateze noneho duhitamo kumuha imodoka yamubera akabando mu ngendo akora buri munsi, ntatekereze ati noneho ndagenda nte. Mbese tumurinda guhangayikira ingendo yifuza gukora.”

Akomeza agira ati “Twasanze dukwiye kumufasha mu buzima agiyemo kugira ngo aho agiye babone ko ari umuntu wiyubashye, ufite agaciro n’aho agiye batabona ko ari umuntu usuzuguritse.”

Mu buhamya bwatanzwe na Munganyinka Georgine wize muri Nyagatare Secondary School mu mwaka wa 2001, akahagaruka 2008 ari umwarimu nyuma akajya mu bindi, yavuze ubuzima babayemo mu gihe bigaga kandi bugoranye.

Yahawe impano y'imodoka kugira ngo atazabura uko agenda
Yahawe impano y’imodoka kugira ngo atazabura uko agenda

Yavuze ko amazi bakoreshaga bisukura n’ayo kubatekera bayakuraga ku mugezi w’Umuvumba buri gitondo na buri mugoroba, by’umwihariko kuri we ngo kuvoma mu gitondo bikaba byaramugiragaho impinduka ku mubiri (Alergic).

Yagize ati “Twavuga kuvoma mu gitondo tugakaraba tukajya mu ishuri ariko twagera mu ishuri nkakorora cyane kubera kugenda mu gitondo byangiragaho impinduka ku mubiri. Narasohokaga nkajya hanze, mu gihe arimo areba ko abarimu bari mu kazi, akanyuraho nkorora, akagenda”.

Yakomeje agira ati “Yagaruka, akandeba nkabona abuze amahoro. Ndabyibuka yakundaga kumbaza ngo iyo nkorora yawe, ni ibiki wa mwana we? Yakundaga kungirira impuhwe cyane.”

Mu byo ashimira Edouard Kabare, harimo kuba nta munyeshuri yirukanaga kubera ko atarishyura amafaranga y’ishuri, ahubwo yahamagazaga umubyeyi bakavuga igihe azabonekera ndetse ngo abo mu miryango itishoboye bakiga batishyura.

Abo bigaragara ko bitashoboka ko amafaranga y’ishuri yaboneka ngo yabashakiraga abaterankunga bakiga amasomo yabo bakarinda basoza amashuri.

Ikindi kirushijeho ariko ngo yakundaga abanyeshuri kimwe, kandi akabagira n’inama zisanzwe mu buzima.

Ati “Kuri jye nigeze gushaka kujya mu gisirikare, icyo gihe nabonaga abasore benshi bagenda aranyicaza mu biro arambwira ngo uracyari umwana, ibyo bintu bireke nibura uzabijyemo wamaze gukura cyangwa uzakore n’ibindi.”

Avuga ko uburyo yabaye muri iryo shuri ari bwiza kuko ngo yahabonye impuhwe za kibyeyi, urukundo, uburere buhagije n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda.

Kuba baje kwifuriza uwo yita umubyeyi wabo ikiruhuko cyiza cy’izabukuru, ngo ni no kugira ngo bamenye bimwe mu bibazo ishuri rifite bazagire n’uruhare mu kubikemura.

Yagize ati “Wumvise ibibazo bihari birimo umuhanda uza hano, inyubako zikeneye kuvugururwa, ibigega by’amazi, nta bandi ni twebwe tugomba kubikora kuko ni twebwe maboko Igihugu gifite ubungubu.”

Mu ijambo rye, Kabare Eduard yavuze ko atabona uburyo ashimira impano yahawe n’izindi bakomeje kumuha kuko ngo byamurenze.

Gusa yasabye abakora umurimo w’ubwarimu gukora inshingano batizigamye, kuko gukora neza ngo ari umutima w’uburezi kuko umwarimu ariwe ufasha byose umunyeshuri, mu gihe aba ari ku ishuri.
Ati “Gukora neza jyewe ndumva ari umutima w’uburezi, gufasha umwana kuko ni wowe aba areba nk’umubyeyi we mu gihe baba bari ku ishuri. Ibyo rero iyo ubikoze ukoresheje ukuri n’abana bazagushima.”

Avuga ko kujya inama no guhana bidatandukanye kuko iyo umwana ahanwe neza nta bugome burimo, nyuma ashimira uwamuhannye amwereka inzira nziza.

Umutsima wakaswe mu kwishimira icyo gikorwa
Umutsima wakaswe mu kwishimira icyo gikorwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimye igitekerezo cy’abafite aho bahuriye n’ishuri rya Nyagatare Secondary School, kuba bibutse gushimira uwabareze abandi akabayobora, ariko abasaba no kureba mu bice batuyemo bagafasha mu iterambere ry’abaturage.

Yagize ati “Kwishimira ibyo bahabonye, ni nabyo umusaza wabayoboye yagarutseho, ni uko nabo bafite abandi bashobora gufasha haba abavandimwe cyangwa undi bashobora kubona ukeneye ubufasha, kugira ngo dukomeze tuzamurane ntihagire usigara inyuma.”

Mu bibazo iryo shuri rifite abahize n’abahakoze basabwe kuzafashamo kimwe n’ubuyobozi bw’Akarere, harimo icy’umuhanda ujya ku ishuri, ibigega bifata amazi kuko aya WASAC adahoraho, gusana inyubako n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Azahoro mumitima yacu twese abahize nubwo bitari byoroshye ariko yakoranye umutima wa kibyeyi iyaba nabandi bayobozi ariko bakoraga twagira uburezi budashingiye kuri busness gusa

TWAGIRIMANA Oscar yanditse ku itariki ya: 23-07-2022  →  Musubize

Bibere abandi urugero rwiza rwo gukurikiza. Abayobozi b ibigo by amashuri, batita ku nshingano zo guha abana ubumenyi n uburere, ntibite guteza imbere ibigo bayobora, ahubwo n udufranga Leta iha ibigo bakatunyungutira mu mishinga itabaho, school feeding ababyeyi batanga zikanyerezwa, barebereho. Abanyeshuri baba babireba n abarimu baba babireba. Amashimwe ntiyabuze, ahubwo habira abo gushimirwa.

Rinda yanditse ku itariki ya: 12-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka