Nyagatare: Umwana wari warumwe n’igitera yarakize, ubu ariga

Niyomugabo Alphonse warumwe n’igitera mu mwaka wa 2019 yaravuwe arakira ndetse ubu ariga nk’abandi.

Mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeli 2019, ni bwo Niyomugabo Alphonse yarumwe n’igitera ubwo yasangaga nyina mu murima.

Byabereye mu mudugudu wa Akayange, Akagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare.

Abaturage babibonye babwiye Kigali Today ko Niyomugabo wari ufite imyaka 13 y’amavuko, yahuye n’igitera agishumuriza imbwa yari afite ziracyirukankana kigira umujinya kigaruka inyuma kiramufata kiramuruma abaturage bakimwicira hejuru cyanze kumurekura.

Mukagasana Violet, nyina wa Niyomugabo Alphonse yasabaga Leta ubufasha bwo kuvuza umwana we ndetse n’indishyi z’akababaro kuko ngo atishoboye, byongeye akaba nta kizere ko umwana we azakira byanaba akaba ntacyo yakwimarira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ndama, Nsabimana Evariste, avuga ko Niyomugabo yavuwe agakira ndetse na RDB ikaba yaratanze impozamarira.

Ati "Navuganye na mukuru we, yambwiye ko yakize rwose nta kibazo afite kuko yitaweho bikomeye. Pariki y’Akagera ngo yabahaye 1,250,000 Frs urebye ni na yo yamuvuje".

Ntitwabashije kuvugana na nyina wa Niyomugabo kuko aho yari atuye yahimutse, ariko mukuru we akaba avuga ko umwana yakize neza kandi yiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dore da! Arihe se ? Iyo umufotora ukamutwereka ...

Luc yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka