Nyagatare: Umugezi w’Umuvumba ugiye kubyazwa amazi meza

Kuri uyu wa 08 Kanama 2015, mu Mudugudu wa Mirama ya 2 mu Kagari ka Nyagatare ho mu Murenge wa Nyagatare, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rutunganya amazi rufite ubushobozi bwo gutunganya amazi angana na metero kibe 2300 ku munsi, rukazagaburira umujyi wa Nyagatare n’imirenge iwukikije.

Amazi uru ruganda ruzatunganya azaturuka mu Mugezi w’Umuvumba. Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Musoni James, amaze gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda ruyatunganya, yavuze ko amazi y’uru ruganda azafasha abaturage b’Akarere ka Nyagatare dore ko biteganijwe ko azatuma abafite amazi meza muri ako karere bava kuri 56% bakagera kuri 75%.

Minisitiri w'Ibiukorwa Remezo, James Musoni, ashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa uruganda rw'amazi mu Karere ka Nyagatare.
Minisitiri w’Ibiukorwa Remezo, James Musoni, ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’amazi mu Karere ka Nyagatare.

Kubera ko ayo mazi azanyura mu matiyo kandi mu masambu y’abaturage, Minisitiri Musoni James yasabye abaturage kubungabunga ibikorwa byayo kugira ngo atangirika kuko ari bo afitiye akamaro.

Mbere yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’amazi, Minisitiri Musoni James yabanje gufungura ku mu garagaro ibikorwa by’amazi yashyizwe mu nzuri z’aborozi ndetse n’amavomo azegereye, mu Mudugudu wa Mashaka, mu Kagari ka Rutare mu Murenge wa Rwempasha.

Abaturage bakaba bamugaragarije uburyo bishimiye kubona amazi dore ko mbere ngo bakoreshaga ay’Umugezi w’Umuvumba n’ay’akagezi bita Umuyanja atari meza kandi ijerekani ikagurwa amafaranga hagati 250 na 300.

Aha Minisitiri James Musoni yafunguraga ku mugaragara bimwe mu bikorwa by'amazi byamaze kuzura mu Karere ka Nyagatare.
Aha Minisitiri James Musoni yafunguraga ku mugaragara bimwe mu bikorwa by’amazi byamaze kuzura mu Karere ka Nyagatare.

Umushinga wo gukwirakwiza amazi mu nzuri mu Mirenge ya Tabagwe, Rwempasha na Musheri ugomba gusoza mu mpera z’uyu mwaka, umaze kubaka amabumbiro 680 (akozwe mu mivure) n’amavomero y’abaturage 9.

Naho uruganda rw’amazi rwo ruzubakwa mu Mudugudu wa Mirama II ku nkunga y’umushinga wa LVWATSAN 2.

Uretse Akarere ka Nyagatare, ibi bikorwa bizagera no mu turere twa Kayonza na Nyanza bitware amafaranga abarirwa muri miliyoni 21 z’amadorali y’Amerika.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka