Nyagatare: Hari abapimwa bagasangwamo Covid-19 ntibemere ibisubizo

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko hari Umushinwa wapimwe mu ivuroro ryigenga asangwamo Covid-19, ariko ntiyubahiriza amabwiriza yahawe yo kuguma iwe, ahubwo azindukira ku bitaro bya Nyagatare na none aje kwipimisha kubera kutemera ibisubizo yahawe mbere, akavuga ko hari n’abandi bameze gutyo, bityo ko bakwiye kubihanirwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, ubwo yari mu Nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Nyagatare, yigiwemo ingingo zitandukanye.

Dr. Munyemana avuga ko hari n’abantu bakinisha inzego z’ubuzima ku buryo batemera ibisubizo baba bahawe kandi abo bakaba bashobora gukwirakwiza indwara bityo bakwiye guhanwa.

Ati “Mu by’ukuri hari abantu batarimo kwemera ibisubizo baba bahawe, ubu mfite ikibazo cy’Umushinwa wapimwe bakamusangamo Covid-19 kuri RAPHA (Ivuriro ryigenga), ariko natangajwe no kongera kubona uwo muntu yaje kwipimisha ku bitaro, urumva nk’uwonguwo ntabwo yubahirije amabwiriza bamubwiye y’ibyo agomba guhita akora”.

Akomeza agira ati “Ngira ngo icyo ni ikintu dukwiye gushyiramo imbaraga, abantu bamwe na bamwe hakarebwa ukuntu batangira kujya bahabwa ibihano kuko urumva bisa nk’aho ari no gukinisha inzego z’ubuzima”.

Dr. Munyemana avuga ko abantu badohotse ku ngamba zihari zo kwirinda kuko hari benshi badakozwa ibyo kwambara udupfukamunwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian avuga ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri ako karere hamaze gufatwa ibipimo birenga ibihumbi 13, hakaba haragaragayemo abarwayi 946 n’abamaze guhitanwa na yo 17. Yongeyeho ko kuri ubu hari abarwayi 52 n’umwe urembye uri mu bitaro bya Nyagatare.

Mayor Mushabe avuga ko abaturage badohotse ku ngamba zijyanye no kwirinda ari na yo mpamvu indwara ikomeza kugera kuri benshi.

Avuga ko hari abumva ko kurwara Covid-19 ari igisebo bagahitamo kugura imiti muri Farumasi aho kujya kwipisha kwa muganga.

Ati “Ubu rero twatangiye no kumva amakuru y’uko hari n’abadashobora kuza noneho bakigira muri Farumasi, akavuga ati jyewe ndumva ndwaye kandi sinshaka kubigaragaza, reka ngende n’ubundi ntayindi miti ihari, reka njye muri Farumasi bampe imiti. Kugeza ubu hari abazi ko kurwara Covid-19 ari igisebo ku bw’iyo mpamvu badashobora kubivuga”.

Mushabe avuga ko cyakora aho igihugu cya Uganda gisubiriye muri gahunda ya Guma mu Rugo ubwandu bugenda bugabanuka.

Yasabye abayobozi mu mirenge gushyiraho uburyo bufatika bwo gukurikirana abantu bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19 kugira ngo batanduza abandi ndetse n’abatishoboye bagaragazwe kugira ngo batazajya gushaka imirimo bakanduza abandi. Akavuga ko abantu bakwiye gufatanya mu kurwanya iyo ndwara kuko ngo izira kujenjeka.

Yagize ati “Ntabwo tumeze neza kandi birashoboka ko tubigize ibyacu yagabanuka, Covid-19 izirana no kujenjeka, ahantu hose umuntu ajenjetse irahaza, mu tubari ni ho yororokera, kandi murabizi ko duhari, uruhare rwa buri wese ni uruhe mu gutuma ako kabari kadakora?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka