Nyagatare: Barindwi bafunzwe bakekwaho kwiba mudasobwa 45

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, yemeza ko abantu barindwi (7) bamaze gutabwa muri yombi barimo bakekwaho kwiba mudasobwa 45 n’ubwo zose zagarujwe, agasaba Kompanyi zicunga umutekano kujya zitanga amakuru hakiri kare ku bujura buba bwakorewe aho barinda.

Abitangaje nyuma y’aho ku wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira 2022, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano babashije kugaruza mudasobwa 45 zari zibwe kuri G.S Rwimiyaga.

Ubu bujura bwakozwe ku cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022, abajura babanje gucukura urukuta rw’icyumba cyarimo izo mudasobwa.

Avuga ko 14 zasanzwe aho bazitaye hafi n’ishuri, 20 zifatirwa mu Karere ka Rubavu naho 11 zifatirwa mu Mujyi wa Kigali.

Kuri ubu abantu barindwi bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho ubu bujura ndetse n’abafatanyacyaha muri icyo cyaha.

Icyakora ngo muri ubu bujura habayeho uburangare bwa Kompanyi ya Tiger ifitanye amasezerano n’iri shuli yo gucunga umutekano.

Agira ati “Kompanyi ihacunga umutekano yo bavuga ko hari irondo nabo bari ku rundi ruhande, hanyuma ngo bavuye ku ruhande barimo bahageze basanga bamaze kuzitwara. Habaye uburangare bukomeye kuko gucukura bigomba gusakuza, twarahageze ngo turebe ko bakoresheje n’amazi kuko aribwo bidasakuza ariko dusanga ntayakoreshejwe.”

Asaba Kompanyi zicunga umutekano kwita ku nshingano zabo nk’urwego rukora mu buryo bw’umwuga baba bagomba kwita ku mutekano w’ibyo barinze.

Ikindi ariko ngo bakwiye gufatanya n’izindi nzego nk’ubuyobozi kandi bagatanga amakuru ku gihe.

Ati “Ikigaragara ntibigeze batumenyesha kandi ibintu babonye ko byibwe mu ma saa sita z’ijoro, ahubwo baricecekeye nta muyobozi bigeze bamenyesha, twabimenye bukeye bwaho nka saa moya z’igitondo, iyo tuza kubimenya kare twashoboraga no kuzifatira hafi zitaragera kure.”

N’ubwo zabonetse zose ariko ngo ubundi abaharinda bagombaga kuba babivuze bakibibona, hakabaho ubufatanye n’izindi nzego n’abibye bagafatwa bataragera kure.

Mudasobwa zibwe ni izo mu bwoko bwa Lenovo, mu Masezerano Kompanyi ya Tiger yari ifitanye n’ishuri, hakaba harimo no kuriha ibyibwe mu gihe cyose bakiharinda umutekano.

Kuri ubu iperereza rikaba rikomeje haba ku bamaze gufatwa barimo n’abakozi ba Tiger, ndetse no ku bandi baba bagishakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka