Nyagatare: Barasaba RDB kubakiza imbogo zikomeje kubivugana

Nubwo hashyizweho uruzitiro rukumira inyamaswa kuva muri pariki y’Akagera zikangiza imyaka y’abaturage ndetse bamwe zikabahitana ngo ntibyakemuye ikibazo burundu kuko mu gitondo cya tariki 10/06/2013 uwitwa Nkurikiyumukiza Jean Pierre w’imyaka 19 wo mu murenge wa Karangazi yishwe n’imbogo ajya gutema amasaka.

Abaturage bifuza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyakura inyamanswa zasigaye mu giturage dore ko mu gihe cy’umwaka umwe abaturage bane bo mu mudugudu w’Akayange akagali ka Ndama bamaze kwicwa n’imbogo.

Ntirusekanwa Ezeckiel wamenye bwa mbere urupfu rwa Nkurikiyumukiza, asobanura ko nyuma y’iminota itanu Nkurikiyumukiza amunyuzeho aho yasaruraga ibishyimbo, yumvise imbogo yivuga ahita ajya kureba asanga imanuka igana ku gishanga ariko yamaze kwica nyakwigendera.

Iyi mbogo yamwishe ngo yari iryamye mu masaka haruguru y’aho yacaga agana mu murima yari agiye gutemamo amasaka.

Ntirusekanwa kimwe na bagenzi be bifuza ko RDB yabakiza izi mbogo dore ko izibica ari izasigaye mu baturage ubwo hashyirwagaho uruzitiro rutandukanya pariki n’ubutaka bw’abaturage.

Abaturage bemeza ko umusanzu wose basabwa bawutanga ariko bagakizwa inyamaswa zibangiriza.
Abaturage bemeza ko umusanzu wose basabwa bawutanga ariko bagakizwa inyamaswa zibangiriza.

Aba baturage bakomeza bavuga ko ntawusohoka hanze nijoro cyangwa ngo arenze saa moya z’ijoro akiri mu nzira kuko imbogo ziba zageze mu mudugudu batuyemo. Kuri bo barambiwe kurarana n’inyamanswa zibambura ubuzima utaretse n’imyaka bahinga uretse ko bavuga ko aho hashyiriweho uruzitiro bari batangiye kweza.

Abaturage batuye umudugudu w’Akayange zone y’Uburembo baturutse ahantu hatandukanye mu karere ka Nyagatare bahahawe ubutaka mu mwaka wa 2008 kuko mbere ntabwo bari batunze.

Gusa na mbere yo kuhatura basabwe kwitonda kuko aho hantu hegereye pariki y’Akagera. Kuri bo ariko ngo bumvaga inyamanswa bababwira ari inkwavu, impara, imparage n’izindi zitica. Kuri ubu rero ngo bafite impungenge z’ubuzima bwabo cyane abana dore ko n’amashuli abari kure.

Nubwo ngo izi nyamanswa zibafitiye akamaro kuko zinjiza amadevize ngo bakwiye kuzibakiza kuko nabo kuri ubu zibabangamiye. Kuri bo ngo umusanzu uwari ariwo wose basabwa wo kwigizayo izi nyamanswa bawutanga ariko bagakiza ubuzima bwabo.

Murenzi Emmanuel uyobora umurenge wa Karangazi yizeza ko iki kibazo kiri hafi gukemuka kuko hari gahunda RDB yihaye yo guhiga izi nyamanswa ziri mu baturage zigasubizwa muri pariki zinyujijwe mu marembo yasizweho igihe cy’ishyirwaho ry’uruzitiro ruzikumira kujya mu baturage.

Bihishe mu giti bahunga imbogo.
Bihishe mu giti bahunga imbogo.

Ibi ariko ngo byari byaradindijwe n’amazi menshi ari mu gishanga gitandukanya iyi pariki n’imirima y’abaturage dore ko zimwe zitapfa kwemera kunyura mu mazi menshi.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko nyuma y’ishyirwaho ry’uruzitiro rukumira inyamanswa kujya mu baturage, hagombaga gukurikiraho gushakira abaturage amazi hacukurwa za valley dams ndetse na za nayikondo hafi n’uru ruzitiro dore ko bavomaga mu gishanga cyo muri pariki.

Gusa ariko ngo ibi byakomwe mu nkokora n’imvura yaguye ari nyinshi ahagombaga gucukurwa hakuzura kandi imashini zikora iyi mirimo zikaba zitakora mu gihe cy’imvura.

Zone y’Uburembo mu mudugudu w’Akayange yegereye igishanga n’uruzitiro rukumira izi nyamanswa ruca haruguru. Inyamanswa zikunze kubangiriza harimo inzovu, imvubu n’imbogo ari nazo zikunze guhitana abantu.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubuzima bw’abaturage nibutabare rwose,kdi ubwo bitabaye bakazica babizira?

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

RDB nigire icyo ifasha aba baturage bangirijwe n’imbogo, kuko barababaye cyane, gusa birazwi ko RDB itajya ibatererana kandi igira icyo ikora buri gihe iyo ibibazo nkibi bibayeho, abaturage rero bahumure RDB izabagoboka

persy yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka