Nyagatare: Abikorera barasabwa kubyaza umusaruro ‘Agasantimetero’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba abikorera kubyaza umusaruro agasanimetero ahubatse indake ya mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabayemo igihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Yabibasabye kuri uyu wa 21 Werurwe 2024, ubwo abagize urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba basuraga umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu hagamijwe kumenya amateka ariko no gushimira ubuyobozi ibyo bamaze kugeraho mu myaka 30 Igihugu kimaze kibohowe.
Agasanimetero ni ubutaka bwa mbere ingabo za RPA zafashe mu Rwanda bungana na Kilometero zirindwi z’uburebure n’enye z’ubugari. By’umwihariko ahitwa Gikoba niho hubatswe indake ya mbere yabagamo umuyobozi w’urugamba akaba ari naho yatangiraga amabwiriza y’imigendekere y’urugamba.
Ku ndake, hakunzwe gusurwa cyane n’abanyarwanda mu byiciro bitandukanye kandi baturutse mu Gihugu cyose bagamije kwiga amateka n’ubuzima Inkotanyi zabayemo igihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Nyamara ariko nta bikorwa bihari bifasha abahasura kuko uretse kwitwaza impamba nta n’amazi yo kunywa wahabona. Nyirahabimana Theodosie Shakira avuga ko aha hantu hakwiye ibikorwa bifasha abahasura kuko n’ubwo baza babikunze ariko bagorwa no kuhamara umwanya.
Ati “Aha ni mu rugo rwacu rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wacu, natwe iwacu mu ngo ni ngombwa kuba dufite ubwiherero busukuye none hano mu rugo rwa Perezida wacu dushake aho kwiherera tuhabure, tujye mu ntoki? Hakwiye kwihutishwa ubwiherero bukubakwa vuba rwose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko hari ibyamaze gutegurwa biri hafi gutangira kubakwa nk’aho bakirira abantu habonekamo n’ibindi nkenerwa ndetse n’ibijyanye no kubungabunga isuku.
Asaba abikorera kuhabyaza umusaruro bakagira serivisi bahazana kugira ngo bifashe abahasura buri munsi.
Agira ati “Ahantu nk’aha ni ukureba serivisi abahaza bakenera abikorera rero bakazitanga nk’amafunguro n’ibindi mu minsi iri imbere yenda hari n’abazakenera kuharara. Bakagenda bareba ibyo abantu baza hano bakenera abikorera bakaba aribyo binjiramo.”
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko nyuma yo kugaragarizwa ibigiye gukorwa n’ubuyobozi nabo nk’abikorera bagiye gufasha abantu bahasura kuhashyira serivisi bakenera cyane.
Yagize ati “Natwe nk’abikorera ntabwo dushobora gusigara inyuma kugira ngo ibikorwa bishobora kubyara inyungu bishobora gufasha abaza gusura hano tugendeye ku birimo guteganywa n’ubuyobozi natwe tuhashyire bimwe bishoboka bishobora kubyara inyungu abikorera ndetse bikaba byanafasha abaza bagana aya mateka ari aha.”
Uretse gusura umuhora w’amateka y’urugamba rwo kwibohora abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba banoroje inka uwamugariye ku rugamba rwo kwibohora umwe muri buri Karere.
Muri rusange abikorera bishimira ko bahabwa agaciro ari nabyo bibaha imbaraga zo gufasha Leta mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza y’umunyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|