Nyagatare: Abaturage baracyakomeza guhugurwa akamaro k’amatora

Abatuye akarere ka Nyagatare baracyakomeza guhugurwa ku kamaro amatora afite mu miyoborere n’izindi nkingi zishingirwaho na Guverinoma mu guteza imbere Umuturwanda, n’ubwo kari kahawe igikombe kubera uburyo abagatuye bitabiriye amatora aherutse.

Ibi ni ibyagarutsweho na Depite Conny Bwiza, mu biganiro by’umunsi umwe byahuje abafatanyabikorwa ba komisiyo y’igihugu y’amatora mu mirenge 14 igize akarere ka Nyagatare, banasabwe kujya gusakaza inyigisho bahawe mu baturage rusange.

Ibi biganiro byari bigamije kungurana ibitekerezo kucyakorwa kugira ngo akarere ka Nyagatare kazagume ku isonga mu gutora neza, dore ko kabiherewe igikombe mu matora aheruka y’abagize inteko inshingamategeko.

Depite Conny Bwiza niwe watanze ikiganiro ku kamaro ko kwitabira amatora.
Depite Conny Bwiza niwe watanze ikiganiro ku kamaro ko kwitabira amatora.

Fred Sabiti Atuhe, Umuyobozi w’aka karere avuga ko nta kabuza bazatora neza dore ko imyiteguro yatangiye kare. Ariko akaba yasabye abayobora imirenge bose gukora bahatanira kuza imbere bityo n’akarere kazabyungukiremo.

Christophe Mugire ushinzwe amatora mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, nawe yasobanuriye abari muri ibyo biganiro amatora yimirijwe ayo ariyo, abazatorwa n’abazatora. Gusa yavuze ko ubufatanye buranga abakozi ba komisiyo y’amatora n’abayobozi b’inzego z’ibanze butanga icyizere ko aya matora azakorwa neza.

impungenge z’uko Nyagatare igaragaramo abacumbitsi benshi nazo zagarutsweho, aho hasabwe ko habaho ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo amatora y’abadepite azaba mu kwezi kwa Cyenda azagende neza.

Bimwe mu bibazo byabajijwe n’abitabiriye ibi biganiro byibanze cyane ku bantu babura igihe cy’ikosorwa rya lisiti y’itora, ibi bikagira n’ingaruka mu itora nyirizina kuko rititabirwa kuko umuntu utabonetse igihe cy’ikosora adasibwa kuri lisiti bikazagera igihe cy’itora akiyiriho, nyamara atazwi irengero rye bityo ubwitabire ntibube bwiza kandi nta muturage wasibye itora.

Frank Rwigamba uhagarariye amatora mu ntara y’Uburasirazuba yasobanuye ko abo bantu hari umugereka bandikwaho kandi lisiti itazakosorwa rimwe gusa. Ngo amatora ashobora kugera hari abakiyiriho kuko bashobora kuba barimukiye ahandi dore ko umuntu yemerewe kwikosoza aho ikosora rimusanze.

Uretse kujya kwikosoza kuri lisiti y’itora yari iri mu midugudu byasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 05/04/2013, n’abikosozaga bakoresheje internet kuri mudasobwa na telephone igendanwa irimo umurongo wa MTN.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka