Nyagatare: Abanyamadini barasabwa kurinda abana gusambanywa
Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, asaba abayobozi b’amadini n’amatorero gushyira mu nyigisho zabo za buri munsi gukumira isambanywa ry’abana kuko aribo bantu bizerwa kuko mu gihe babihariye izindi nzego iki kibazo kitazakemuka.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2024, abana b’angavu 74 aribo basambanyijwe baterwa inda harimo umwe uri munsi y’imyaka 14 naho abandi bakaba bari hagati ya 14 kugera ku 17.
Bamwe muri aba bana mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, bavuga ko ahanini bashukishwa ibintu hakiyongeraho no kutamenya ubuzima bw’imyororokere yabo kuko bamwe batisanzura ku babyeyi babo n’ababikoze ababyeyi ntibabahe amakuru yose kubera ubumenyi bucye.
Ariko nanone ngo aho bahurira nko mu nsengero ngo uyu mwanya ntubaho bakifuza ko nibura hashyirwaho amahuriro y’abantu bari mu kigero kimwe bakajya bungurana ubumenyi.
Umwe ati “Mu nsengero sindumva bavuga ku buzima bw’imyororokere uretse kuvuga ngo mwirinde ubusambanyi. Ariko hariho ihuriro ry’abantu bari mu kigero kimwe ryafasha kuko twasangira ubumenyi buri wese afite ku buzima bw’imyororokere naho ababyeyi hari abatisanzurwaho cyangwa ugasanga nabo nta bumenyi bafite.”
Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta wita ku burenganzira bw’umukobwa n’umugore, Empower Rwanda, Kabatesi Olivia, avuga ko mu gihe abayobozi b’amadini n’amatorero batagize uruhare rufatika mu ikumirwa ry’isambanywa ry’abana iki kibazo kitacika.
Avuga ko nk’abantu bizerwa kubera inyigisho zabo bakwiye no kujya bigisha abayoboke babo ingaruka ziba kuri aba bana ariko nabo bakigishwa ubuzima bw’imyororokere.
Agira ati “Itorero ni ahantu buri wese agera akaruhukira, ni ahantu twizereramo. Abayobozi b’amadini nibatumva iki kibazo ntabwo kizakemuka. Murabizi iyo bavuze mu rusengero bati iki kintu Imana iracyanga cyangwa nticyemewe buri wese arayoboka.”
Akomeza agira ati “Baravuga ngo mubyare mwororoke ariko bakwiye kubyarira igihe kandi bafite bwo kurera kandi kutabyara utaracuze bisaba kuboneza urubyaro. Nibigishe kuboneza urubyaro kuko ni ukuzamura iterambere ry’umuryango. Kuboneza urubyaro si ukwica abana ahubwo ni ukwirinda kubyara abo kuruha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu nama bakorana n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere basaba abahagarariye amadini n’amatorero kujya baha umwanya urubyiruko rwahuguwe ku buzima bw’imyororokere rugatanga ubutumwa mu gihe bo bumva ko iyo nyigisho batayitambutsa.
Ati “N’ubwo atabasha kubivuga ariko hari amatsinda y’urubyiruko rwahuguwe ku nsengero no ku kiliziya akabaha umwanya wo kubivuga ntibibe urwitwazo ko umukirisitu yatwaye inda kubera itorero ritemera kuboneza urubyaro.”
Umupasitoro utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko mu itorero batigisha abantu kwirinda ingaruka z’ibyaha ahubwo babigisha kubireka no kubyirinda.
Ohereza igitekerezo
|
SIMBONA IMPAMVU UWO MUPASITERI ATASHATSE KUMENYEKANA KANI IBYO YAVUZE ARI INGENZI. AMADINI ABEREYEHO GUTOZA ABANTU INZIRA NZIZA IGANA IMANA ABANTU BAVA MU BYAHA. NONE HARI ABAYASABA KWIGISHA ABANTU UBURYO BWO GUKORA IBYAHA BUTABAGIRAHO INGARUKA. UBWO BURYO NTABUBAHO. UTANGIRITSE KU MUBIRI YANGIRIKA KURI ROHO. TURI INTUMWA, YEZU YADUTUMYE KUBWIRA ABANTU NGO BAGARUKIRE IMANA (Mk 6, 12)