Nyabinoni: Abana 22 bafite ubumuga bwihariye babuze uko biga

Abahagarariye abafite ubumuga mu Nama Njyanama y’Umurenge wa Nyabinoni w’Akarere ka Muhanga, baravuga ko abana bafite ubumuga bwihariye bagihura n’inzitizi zituma batiga.

Kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, Umurenge wa Nyabinoni urabarura abana 22 bafite ubumuga, babuze ababigisha kuko abarimu badafite ubushobozi bwo kubitaho.

Abahagarariye abafite ubumuga barahiriye kuvuganira abana bafite ubumuga bwihariye bakazabasha kubona uburezi.
Abahagarariye abafite ubumuga barahiriye kuvuganira abana bafite ubumuga bwihariye bakazabasha kubona uburezi.

Impamvu yo kutagana amashuri ngo iterwa n’uko gahunda y’uburezi budaheza muri uwo murenge itatejwe imbere, kuko ngo nta barimu ku bigo by’amashuri abanza i Nyabinoni bahuguwe ku rurimi rw’amarenga.

Abafite ubumuga bavuga ko imiterere y’umurenge wabo, uhera iyindi mu kuba kure kandi ukaba umwe mu mirenge itatu itaragerwamo n’umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Muhanga, ari impamvu zikomeye zituma udakorerwa ubuvugizi buhagije ndetse n’ubukozwe ntibuhite bugera ku musaruro.

Dusabimana Emmanuel ucyuye igihe mu bahagarariye abafite ubumuga mu Nama Njyanama y’Umurenge wa Nyabinoni, avuga ko abana bafite ubumuga budakabije, bigana na bagenzi babo batabufite ku mashuri ariko abafite ubumuga bwihariye basa nk’abibagiranye.

Dusabimana agira ati “Dufite umwana umwe gusa twakoreye ubuvugizi ajya kwiga i Kigali, hari abandi 22 babuze ababigisha kuko abarimu badafite ubushobozi bwo kubitaho. Twatanze raporo ku karere kugira ngo kuri iyi manda bazakorerwe ubuvugizi.”

Abahagarariye abafite ubumuga mu nama njyanama y’uyu murenge bavuga ko kuvuganira aba bana ari cyo bagiye gushyira imbere kugira ngo imyaka itanu iri imbere izarangire nta mwana ufite ubumuga ugihezwa mu burezi.

Habumugisha Jean Marie Vianney watorewe kuyobora komite y’abafite ubumuga mu nama njanama y’uyu murenge, avuga ko bigoye kubera imiterere yawo itari nyabagendwa ariko ngo bigomba gukemuka.

Habumugisha (iburyo) avuga ko bazakora ibishoboka bakavuganira abafite ubumuga.
Habumugisha (iburyo) avuga ko bazakora ibishoboka bakavuganira abafite ubumuga.

Agira ati “Hari abafite ubumuga bw’ingingo, batagira utugare tuzakomeza kubavugira.”

Abajyanama barindwi bafite ubumuga ni bo bagiye guhagararira bagenzi babo mu Murenge wa Nyabinoni, bakaba bizeza kugira impinduka mu buvugizi bubakorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka