Nyabihu: Yagize uruhare mu gusenya igihugu none yafashe iya mbere mu kucyubaka
Bagirinshuti Joseph w’imyaka 54 utuye mu murenge wa Jenda mu mu karere ka Nyabihu yemera ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo yumva uruhare yagize mu gusenya igihugu akwiye kurukuba kenshi mu kucyubaka no guharanira icyateza imbere Umunyarwanda.
Nyuma yo gufungirwa muri Gereza ya Gisenyi kubera Abatutsi yiciye i Mudende mu cyahoze ari Komini Mutura, yaje kwemera icyaha anabishishikariza abandi bagororwa bari bari kumwe muri gereza. Mu mwaka wa 2007, ubwo Perezida wa Repubulika yatangaga imbabazi ku bireze bakemera icyaha, Bagirinshuti nawe yazihawe.
Yanaje gukora imirimo nsimburagifungo abyitwaramo neza nk’uko abivuga. Kuri ubu ngo ashimishwa cyane n’uko yahawe imbabazi akaba yera imbere y’Imana, imbere ya Leta n’imbere y’abo yahemukiye kuko ngo yabasabye imbabazi.
Bagirinshuti avuga ko iyo bavuze ubumwe n’umwiyunge mu Rwanda abyumva neza kuko akurikije ubuzima yanyuzemo ahita abona icyo ubumwe n’ubwiyunge bwamumariye, nyuma yo kwirega akemera icyaha akanababarirwa.
Kuri we asanga n’ubwo yakoze Jenoside bitewe n’ubuyobozi bubi bwariho bwabahatiraga gukora ibikorwa nk’ibyo akaba yaratangiye no kubyigishwa mu 1973, kuri ubu yumva uruhare yagize mu gusenya igihugu akwiye kurukuba kenshi mu kucyubaka no guharanira icyateza imbere Umunyarwanda aho ava akagera n’igihugu muri rusange. Iki akaba aricyo ashyize imbere cyane.
Igitekerezo cyo guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abarutuye afite, gihora kimutera guharanira gukora icyiza cyose uhereye mu mudugudu atuyemo, mu kagari, mu karere no mu gihugu muri rusange.
Kuri ubu ni umuhanzi ku rwego rw’akarere n’Intara kandi akora n’akazi ko gukora uturima tw’igikoni ndetse n’ubusitani bwa Pasiparumu n’indabo. Ibi bituma mu mudugudu avuga ko azwi ku izina rya Ruhashyabwaki na Rutangasuku bitewe no gukora uturima tw’igikoni no gukora ubusitani nk’uko yabidutangarije.

Uretse ibikorwa bitandukanye nko gukora uturima tw’igikoni, gukora ubusitani, yanabaye umwe mu bafashije ingabo kurwanya abacengezi mu gihe cy’abacengezi, icyo gihe akaba yari Local defense. Kuri ubu ni n’umuhanzi uzwi cyane ku nshurango ya maguru ya Sarwaya.
Bagirinshuti kandi yishimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yamubabariye kandi kuri ubu ikaba ikimugirira neza kuko ubu imurihira mitiweli we n’umugore we n’abana 5 ititaye ku mateka yamuranze. Avuga ko ubwo barwanyaga abacengezi bamwiciye umugore agasiga uruhinja ariko yashatse undi bari kumwe kugeza ubu.
Yongeraho ko nawe, azaharanira ikintu cyose cyatuma u Rwanda rugira amahoro abantu bakabana mu bumwe n’ubwiyunge bakarushaho guharanira iterambere. Ikindi kandi ngo ntaterwa ipfunwe no guhamiriza abandi ibyo yakoze ndetse n’uburyo yihannye akemera icyaha akababarirwa.
Ibi ngo abikora mu rwego rwo kwerekana ko mu Rwanda hari ubuyobozi bwiza bwimakaje iterambere rya buri wese n’ubumwe n’ubwiyunge. Aba kandi anashishikariza abandi bameze nkawe ko bakwihana bakirega bakemera icyaha.
Bagirinshuti anashimira Leta kuri gahunda zitandukanye zigamije ubumwe bw’Abanyarwanda igenda ishyiraho nka Ndi Umunyarwanda n’izindi. Kuri ubu avuga ko yamurikiwe n’umucyo binyuze muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kandi akazaharanira ko umwijima utasubira ukundi.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|