Nyabihu: Mu myaka 5, abafite umuriro biyongereyeho 9%
Mu myaka 5 ya manda ya nyobozi y’akarere irangiye, abafite umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Nyabihu, bavuye kuri 11% bagera kuri 20%.
Mukaminani Angela, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu avuga ko kimwe mu byo bitayeho muri manda yabo ari uguharanira ko abaturage begerezwa amashanyarazi.

Ibi ngo byatumye mu mirenge 12 igize aka karere, 4 itaragiraga umuriro w’amashanyarazi (Shyira, Rurembo,Muringa,Kabatwa) iwugezwamo n’ama-centres menshi akomeye nka Kareba, Vuga na Gaharawe; abona umuriro w’amashanyarazi.
Mukaminani avuga ko muri iyi myaka itanu ishize, uduce twinshi twa Nyabihu ndetse n’ingo by’umwihariko, byabonye umuriro w’amashanyarazi.
Kubona umuriro ku mirenge itarawugiraga, ngo byihutishije iterambere na serivise zihatangirwa ugereranyije na mbere. Intego ikaba ko umuriro wagezwa mu tugari twose.

Kugera kuri iyi ntambwe, ahanini byakomotse ku mbaraga zashyizwe mu kongera ingufu z’amashanyarazi hubakwa urugomero rwa Giciye ya mbere rutanga Megawatt 4.
Kugeza ubu, hakomeje imirimo yo kubaka urugomero rwa Giciye II.
Ku ruhande rw’abaturage, bashima cyane ko begerejwe amashanyarazi mu gihe abari bayafite bari bake.
Nzabirinda Theogene wo muri Rurembo agira ati “Ni ya miyoborere myiza nyine tuba tuvuga. Ubu twabonye n’urugomero rwa Giciye hano hepfo, ari rwo rwaduhaye n’umuriro.
Akomeza agira ati “Giciye twari tuyiziho ko itwara abantu gusa, ariko isigaye ari Giciye ibyara umuriro w’amashanyarazi azaducanira kandi dore byaratangiye.
Abaturage b’Umurenge wa Shyira batagiraga umuriro muri centre ikomeye ya Vunga, bavuga ko nyuma yo kugezwaho amashanyarazi, basanga ubuzima bwarahindutse.
Umugwaneza Felicité utuye muri Shyira, yemeza ko baruhutse kugura peteroli n’umwotsi w’udutadoba.

Umusaza Nsengiyumva Valens we avuga ko baciye ukubiri no kwiyogoshesha inzembe, akazi ko kubonesherezwa n’isitimu karagabanuka ndetse babona aho bazajya bashyirira umuriro muri telephone zabo.
Abaturage bakaba basaba abazatorwa mu yindi manda kuzarushaho guteza imbere ibikorwa remezo birimo no kurushaho kugeza amashanyarazi mu byaro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|