Nyabihu: Batatu bayoboraga imirenge bahinduriwe imirimo

Abari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batatu bahinduriwe imirimo hagamijwe gushyira abakozi mu myanya ibakwiriye kandi igendanye n’ibyo bize kugira ngo barusheho kunoza umurimo.

Abahinduriwe imirimo harimo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Mutwarangabo Simon wagizwe umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu karere (Directof of Social Development), Kadari Ruhetesha Aaron wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muringa wagizwe umuyobozi w’uburezi mu karere, ndetse na Munyambabazi Seleman wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda wagizwe Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza.

Mutwarangabo ngo azita ku cyatuma abaturage bagira imibereho myiza cyose.
Mutwarangabo ngo azita ku cyatuma abaturage bagira imibereho myiza cyose.

Aba bakozi batangiye gukora inshingano nshya bahamagariwe ngo biteguye kuzikora neza. Mutwarangabo Simon avuga ko agiye gukorana ishyaka, umurava n’ubwitange, agatanga umusanzu we mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Cyane cyane tuzakurikirana yuko gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage zikorwa nk’uko zigomba”.

Aha avugamo nka gahunda ya VUP, Girinka ndetse n’Ubudehe. Akomeza avuga ko azanita ku bikorwa abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka Nyabihu hagamijwe kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Kadari Ruhetesha avuga ko yiteguye guteza imbere uburezi afatanyije na bagenzi be.
Kadari Ruhetesha avuga ko yiteguye guteza imbere uburezi afatanyije na bagenzi be.

Kadari Ruhetesha avuga ko agiye kusa ikivi asanze aharanira ko uburezi burushaho gutera imbere. Yongeraho ko azaharanira gukora neza imirimo yashinzwe kandi agakorana n’abandi kugira ngo ikibazo cy’abana bacikiriza amashuri gicike, ndetse na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri irusheho kugenda neza.

Ubu mu Murenge wa Bigogwe imirimo y’umunyamabanga nshingwabikorwa iri gukorwa n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamali Albert abifatanije n’imirimo yari asanzwe akora.

Naho umurenge wa Muringa wo wahawe umuyobozi mushya Karehe Bienfait wari usanzwe ayobora Umurenge wa Karago. Umurenge wa Karago wo uyobowe by’agateganyo n’ushinzwe irangamimerere, Alice Uwamahoro naho uwa Jenda ukaba ukirimo Munyambabazi Seleman mu gihe hataraboneka ukora imirimo yakoraga.

Hateganijwe inama ya komite nyobozi y’akarere mu gihe cya vuba kugira ngo hashakishwe abashyirwa muri iyo myanya bitarenze iki cyumweru, nk’uko Ngabo James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu abivuga.

Safari Viateur

Ibitekerezo   ( 8 )

BRAVO SIMON NDAKWEMERA UKO WAKORAGA WONGEREMO INGUFU KANDI MUJYE MUMANUKA MUGERE KUBATURAGE NIBWO MUFATA AMAKURU MENSHI KANDI YIZEWE GUSA IMANA IBIGUFASHEMO BON TRAVAIL

HABIYAMBERE JEAND’AMOUR yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Mutwarangabo ndamwemera ninyangamugayo azakora neza. gusa kuba director mu karere no kuba umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge uba uzamuwe uba usubiye hasi?

titi yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

tubashimiye umurava bagaragaje mumirenge bayoboraga

djeph yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

ababagabo tubatezeho byinshi kuberako basanzwe bakorana umurava mukazikabo!

djeph yanditse ku itariki ya: 12-03-2015  →  Musubize

Nyabihu oyeee ibitagenda Neza bijye bikosorwa vuba ariko dukeneye kumenya abari bariho ago bagiye. bagire aka I keza

kadate yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Nyabihu oyeee ibitagenda Neza bijye bikosorwa vuba ariko dukeneye kumenya abari bariho ago bagiye. bagire aka I keza

kadate yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

ni byiza cyane tubitezeho umusaruro ufatika aho bagiye maze dukomeze kuyibakira igihugu cyacu

furaha yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

ABAKORAGA MUKARERE KOMUTATUBWIRA AHO BAGIYE?

Donath yanditse ku itariki ya: 11-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka