Nyabihu: Abasoje Itorero basabwe kuba umusemburo w’iterambere n’imibanire myiza aho batuye
Mu muhango wo gusoza Itorero ry’abanyeshuri mu karere ka Nyabihu tariki 17/12/2012, umuyobozi w’akarere wungirije ushinze ubukungu yabasabye gukoresha ibyo bize bakaba umusemburo w’iterambere aho batuye, mu karere n’igihugu muri rusange.
Bakusi Alphonse, Intore y’itorero ry’igihugu yari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango wabereye mu murenge wa Rambura yashimiye cyane abitabiriye itorero, anabasaba kuzitabira igikorwa cy’urugerero biteganijwe nk’intore.
Yabasabye kuzagaragaza ko ari Intore koko aho bazajya hose binyuze mu bikorwa by’ubutore bazagaragaza, imibanire myiza no guharanira iterambere ry’igihugu.
Abanyeshuri barangije Itorero nabo biyemeje ko bazakoresha imbaraga zabo mu gushishikariza Abanyarwanda kwishyira hamwe nk’uko ari wo muco wabarangaga mu gihe cya mbere y’abakoroni.

Intore y’Inzirakurutwa yo mu murenge wa Mukamira yitwa Ngaboyimanzi Claude yasobanuye ibyo bazakora ahereye ku mugani uvuga ko abishyize hamwe nta kibananira.
Yemeje ko agiye gushishikariza abaturage kwibumbira mu makoperative, kungurana ibitekerezo, gushakisha icyateza imbere aho batuye ndetse no kwimakaza imibanire myiza binyuze mu gushyira mu bikorwa indangagaciro na kirazira biranga umuco Nyarwanda.
Itorero rifatwa k’irerero kubera ko abarigana bigishwa indangagaciro na kirazira biranga umuco Nyarwanda, bagatozwa umuco wo gukunda igihugu, gukoresha imbaraga zabo mu kucyubaka ndetse no kukigeza ku iterambere rirambye.
Binyuze mu mihigo itandukanye urubyiruko rwagiye ruhiga, rwiyemeje ko ruzakangurira abaturage kwita ku nkingi za Guverinoma, rukaba mu b’imbere mu guharanira kuzishyira mu bikorwa.
Urubyiruko rwiyemeje gukangurira abaturage ndetse n’urundi rubyiruko rwasigaye mu ngo kwibumbira mu makoperative no kugana ibigo by’imari biciriritse; kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside; rugaharanira kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikikije.

Urubyiruko rw’akarere ka Nyabihu rurangije amashuri yisumbuye kandi ngo ruzafatanya n’ubuyobozi cyane rukoresha imbaraga zarwo mu bikorwa bitandukanye by’umuganda mu rwego rwo kubaka igihugu.
Rwahize ko kandi ruzaba umusemburo wo gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku, kuboneza urubyaro, kurwanya ihohoterwa, kwirinda ibiyobyabwenge no kubikumira, kurwanya SIDA cyane cyane mu rubyiruko, guca umuco wo kudahana, kurwanya akarengane, kwicungira umutekano ndetse no gushishikariza abatanga serivise kuzitanga neza n’ibindi.
Ngo ruzifashisha uburyo bw’ibiganiro ku bufatanye n’ubuyobozi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa bimwe mubyo rwiyemeje.
Mu karere ka Nyabihu, Itorero ryitabiriwe n’abanyeshuri 1147 barimo abakobwa 464 ndetse n’abahungu 683.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|