Nyabihu: Abakeneye amashanyarazi mu byaro ngo bagiye gusubizwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu ngo bugiye kwibanda mu byaro mu kwegereza abaturage amashanyarazi muri itanu mu mirenge ikagize.
Umukozi ushinzwe Igenamigambi muri ako karere, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko gukomeza kwihutisha iterambere byagaragaye ko amashanyarazi ari ingenzi bityo bakaba biteguye gufatanya na REG mu gukwirakwiza amashanyarazi, ku ikubitiro, mu mirenge 5 yo muri ako karere harimo uwa Mulinga,Rambura,Rurembo, Shyira na Jomba.

Agira ati “Urebye twateganyaga miliyoni 394 ariko ntiyaboneka yose,tuzavugana na REG tube dutanze miliyoni 100 mu cyiciro cya mbere asigaye tuzayashyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ariko igikorwa gikomeze gukorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe Ubukungu, Mukaminani Angela, we avuga ko abaturage nk’uko bikunze kugaragara aho umuriro w’amashanyarazi ugeze iterambere ryiyongera kabo nubwo haba ari mu cyaro.
Bityo, akarere ngo kakaba kagiye kwihatira kugeza amashanyarazi ku baturage no ku biro by’utugari kuko ngo bari bakiri ku kigero cyo hasi.
Muri iyo gahunda kandi, ngo bazanageza umuriro ku bigonderabuzima birimo icya Gakamba, icya Jomba na Poste de santé ya Mwiyanike mu Murenge wa Mulinga ndetse bakanawugeza mu bigo by’amashuri yaba abanza ndetse n’ayisumbuye.
Mu bihe bishize, mu gutanga amashanyarazi, ngo bibandaga cyane ku mu mirenge no ku masantere y’ubucuruzi ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aho amashanyarazi yageze iterambere rirahasanga ubukene bukahahunga, ababishinzwe bihutishe uyu muyoboro w’amashanyarazi muri utwo duce