Ntucikwe n’ikiganiro ku bijyanye n’ifunga n’ifungura mu Rwanda

Nyuma y’uko bivuzwe hirya no hino ko mu Rwanda hari abantu bafungwa igihe kiruta icyo baba barakatiwe, KT Radio yabateguriye ikiganiro kuri icyo kibazo kiba guhera 08h30 kuri uyu wa 15/01/2015.

Iki kiganiro mushobora gukurikirana kuri 96.7 FM na www.ktradio.rw cyatumiwemo ubuyobozi bw’amagereza, umuvugizi w’inkiko, umuvugizi w’ubushinjacyaha, uhagarariye Polisi ndetse n’umwunganizi mu mategeko.

Abakurikirana iki kiganiro kitwa “Ubyumva Ute?” kiba buri wa mbere no ku wa kane kuva 08h30-09h30 barashobora kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo bakoresheje umurongo wa telefone 9670 cyangwa 0783461595 unakoresha whatsapp.

Kigali Today

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka