Ntibumva impamvu badahabwa ingurane z’imirima yabo

Abaturage bafite amasambu ahazubakwa uruganda rutunganya soya mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza batarabona ingurane ku mirima yabo izubakwamo Uganda rutunganya soya baribaza impamvu badahabwa amafaranga yabo kandi abandi bagiye kumara ibyumweru bigera kuri bitatu bayabonye.

Umwe mu baturage twavuganye tariki 12/01/2012 yabisobanuye atya: “Baratubwira ngo tujye kuri banki amafaranga ariyo, twagerayo tugasanga ntayo ari kuri konti, tukaza ku karere, twagera ku karere bakatubwira ngo dutegereze, kandi batubujije guhinga ubu amezi atatu arashize. Nonese ko tudahinga n’iyo ngurane bakaba batayiduha, tuzabaho gute?”

Aba baturage bavuga ko nta muntu ubasobanurira ikibazo gihari gituma batabona amafaranga ya bo, ku buryo bifuza nibura kumenya niba ntayo ahari bagategereza kugeza igihe yabonekera n’ubwo ngo bibadindiza muri byinshi.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko kuba aba baturage badahabwa amafaranga ya bo ari uko hari umugabo witwa Karera wavuze ko ubwo butaka bwabaruwe kuri abo baturage ari ubwe bigatuma akarere gahagarika gahunda zo gutanga ingurane ku butaka bufite ibibazo.

Mugabo yagize ati “Ntabwo twari guha abaturage amafaranga y’ubutaka buriho ikibazo. Abatari bafite ibibazo twabahaye amafaranga ya bo, abo nabo dutegereje ko ikibazo kiri kuri ubwo butaka kizabanza gukemurwa n’inkiko cyangwa izindi nzego zibishinzwe”

Umwe mu baturage batarabona ingurane, Uwineza Mariya Odette, yagize ati “Bakubeshye rwose, ahubwo reka nkubwire, abo mwa Karera amafaranga bayabonye kera, bari mu bayahawe ibyo ni urwitwazo”.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, mu murenge wa Mukarange hafi y’ikiyaga cya Muhazi habaruwe abaturage bagera kuri 50 bagomba guhambwa ingurane kubera ko amasambuyabo azubakwamo uruganda rutunganya ibikomoka kuri Soya.

Ubutaka bw’aba baturage bwose hamwe bugera kuri hegitari 14. Aba baturage bari bijejwe ko bazahabwa ingurane y’amafaranga bidatinze kuko yagombaga kunyuzwa kuri konti y’akarere ka Kayonza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka