Ntibavuga rumwe ku mitangirwe y’isoko ry’ibiraro by’ingurube z’amakoperative y’urubyiruko
Urubyiruko rwo mu murenge wa Nyamiyaga rwibumbiye mu makoperative aterwa inkunga na Global Fund ibicishije mu Nama y’Igihugu y’urubyiruko, rutunga agatoki abayobozi babo bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge gutanga isoko ryo kubaka ibiraro by’ingurube ku buryo budakurikije amategeko.
Abo banyamuryango basaba ko ayo amasezerano abo bayobozi bagiranye na Rwiyemezamirimo yaseswa kuko babona yarabahenze. Bavuga ko abayobozi b’amakoperative yabo bashyize umukono kuri ayo masezerano birengagije ibyo abanyamuryango bagombaga kwikorera, kandi ngo amafaranga ibihumbi 800 baciwe kuri buri kiraro adahuje agaciro n’ibiraro byubatswe.
Kamana Sylvain, umunyamuryango wa Koperative Abadahigwa yo mu kagari ka Mukinga, avuga ko gutanga iryo soko bitakurikije amategeko yaba aya koperative cyangwa se ayo gutanga amasoko ya Leta kuko nta piganwa ryabaye.
Byongeye kandi ngo uruhare abanyamuryango bari biyemeje mu nyigo y’umushinga ntirwubahirijwe mu gihe cyo gutanga isoko. Aragira ati “twari twiyemeje gusiza ikibanza, gutunda ibiti, umucanga n’amabuye kugira ngo tugabanye igiciro cyo kubaka ikiraro ariko byose babihariye Rwiyemezamirimo”.

Abayobozi b’ayo makoperative bemera ko bakoze amakosa mu gutanga isoko, bavuga ko babitewe n’igitutu bashyizweho n’ubuyobozi bw’umurenge kuko ari bwo bushinzwe kureberera ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga nk’uko bigaragara mu masezerano y’ubufatanye hagati y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Umurenge wa Nyamiyaga.
Mutangwa Theresie, Perezida wa Koperative “Abunzubumwe” yo mu kagari ka Kabashumba avuga ko ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge, yabahamagaje ngo baze mu nama bagasanga yabateguriye Rwiyemezamirimo witwa Nzeyimana Sylvain, agahita abasaba ko bumvikana ku biciro byo kubaka ibiraro kuko ari igikorwa cyihutirwa.
Ati “nabasabye no kubanza gukora ingendo shuri ku yandi makoperative yorora ingurube baranyangira ngo umuterankunga yavuze ko bigomba kurangirana n’ukwezi kwa 7”.
Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyamiyaga, Uwambaraga Grace, avuga ko atigeze ahatira ayo makoperative gukorana na Rwiyemezamirimo badashaka. Ati “aba bana bagira amatelefoni bashoboraga guhamagara abaterankunga babo. Ko n’ubundi bari basanzwe babahamagara, kuki batabahamagaye ngo bababwire ko nabashyizeho igitsure?”.
Akomeza avuga ko yabazaniye Rwiyemamirimo kugira ngo abafashe, ko iyo bamwanga yari kubareka bakishakira undi. Naho ku bijyanye n’igihe, avuga ko nta gihe ntarengwa cyari giteganyijwe ko ahubwo mu nzego z’ibanze ibikorwa bigomba kwihutishwa.
Abo banyamuryango b’amakoperative bavuga ko babujijwe uburenganzira ku micungire y’umutungo wabo, basaba ko amasezerano bagiranye na Rwiyemezamirimo yaseswa, maze Rwiyemezamirimo akabarirwa ibikorwa yakoze bigahabwa agaciro, kuko ngo ibiraro yubatse babona bifite agaciro katarengeje amafaranga ibihumbi 400.

Icyo cyifuzo cyashyizwe mu bikorwa, kuko ubuyobozi bw’akarere buhagarariwe n’umukozi ushinzwe urubyiruko, Umunyamaabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, ndetse n’umukozi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, ushinzwe gukurikirana uwo mushinga, bemeje ko Rwiyemezamirimo ahagarika imirimo, ikazakomeza nyuma y’igenzura rizakorwa n’itsinda ry’abatekinisiye b’akarere.
Iyo nkunga yaje igenewe amakoperative atatu y’urubyiruko rwo mu mu murenge wa Nyamiyaga, buri koperative igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 25, ikaba igenewe amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 800, Rwiyemezamirimo yamaze guhabwa avansi y’ibihumbi 500.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Icyo kibazo bagikurikirane kuko imicungire ya za CNJ aheshi ntabwo baha urubyiruko ngo rwikorere gestion bagira itegeko ndetse n’igitutu nkumva rero bajya babreka bagakora ibikorwa byabo neza nta kubahata ubwo tukibaza imyanya batorerrwa nkushinzwe umusururo role ye ari iyihe mugihe batamugaragarije uko iyo nkunga yakoreshwa