Ntibashoboye gutaha kubera uburwayi bushya bwabonetse mu Ntara

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zitagisubukuwe kuri uyu wa mbere nk’uko byari biteganyijwe, ryasanze hari abaturage bamwe bamaze kwitegura no gusezera aho bari bacumbitse i Kigali.

Baraye muri gare bizeye gusubira mu ntara birangira badatashye
Baraye muri gare bizeye gusubira mu ntara birangira badatashye

Kigali Today yasanze hari abageze muri gare ya Nyabugogo, bamwe bavuga ko baharaye abandi bazindutse kare cyane, ariko bakaba batunguwe no gusanga nta modoka ishobora kubasubiza iwabo.

Umusore watwaraga abagenzi kuri moto (ariko itari iye) akaba yari acumbitse i Jali mu Karere ka Gasabo, avuga ko yabyutse saa saba z’ijoro agera muri gare ya Nyabugogo hakiri mu gicuku.

Ati “Naraye hano, nari nsubiye iwacu mu Karere ka Huye ngira ngo ubuzima bw’i Kigali bubanze busubire ku murongo, none urabona birakomeye pe!”

Uwitwa Nemeyimana Alexis avuga ko yageze muri gare ya Nyabugogo saa kumi za mu gitondo, kandi ko mu makuru yari yaraye yumvise ngo ntaho byateganywaga ko ingendo zongera gusubikwa.

Ahagurishirizwa amatike hari hafunze
Ahagurishirizwa amatike hari hafunze

Nemeyimana agira ati “Nabyutse kare ntega imodoka ariko ngeze mu nzira numva ngo ingendo zongeye guhagarara, ikibazo kinkomereye ni uko maze igihe kirekire ntajya i Musanze aho nkesha kubaho”.

Umubyeyi wari waraje i Kigali kurwaza umuntu, yabwiye Kigali Today ko yaba we cyangwa uwo murwayi, ngo bari bishimiye gusubira iwabo mu ntara nubwo uburwayi butari bwarakize, bitewe n’uko kuba i Kigali ngo byari bibagoye.

Uwo muturage uturuka mu karere ka Nyamasheke hamwe na mugenzi we witwa Nyiragasirwa bari bafatanyije urugendo, basaba Leta kubashakira imodoka kuko ngo badashobora gusubira aho bari bacumbitse.

Abari bategereje gutaha byabashobeye bariyicarira
Abari bategereje gutaha byabashobeye bariyicarira

Nyiragasirwa yagize ati “Inzu twari ducumbitsemo twayitanze, twasezeye, nta handi twajya kereka niba twibera ku muhanda.”

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko icyemezo cyo guhagarika ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara ndetse na moto, cyavuye ku busesenguzi bw’amakuru ajyanye n’icyorezo Covid-19 kugeza ubu.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bivuga ko icyemezo gishya ku bijyanye n’ingendo ndetse n’imikorere y’abamorari, bizafatirwa ingamba mu Nama y’Abaminisitiri iteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birakwiye gufata ingamba zo gukomeza gufunga inzo muntara kuko rusizi yagaragaye mo abanduye covid19 bitwo gukomeza gufunga akaba arinkobwa.

alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Icyi cyago tugomba kumenyera kubana nacyo ,tukagerageza kwirinda Nyagasani azadufasha.

MAHAME Sylvestre yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka