Ntibashaka guhora bagendana urupapuro rusaba akazi

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe, rwanze guhora rugendana amabaruwa yo gusaba akazi, rwihangira imirimo, rubasha kwiteza imbere.

Mu rwego rwo kurwanya ubushomeri no kwicara, bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Gasaka bamaze kwihangira imirimo itandukanye y’ubuhinzi, ubucuruzi, ubworozi n’indi.

Urubyiruko rwiyemeje kureka kujya ruhora rusaba akazi ruhitamo kwihangirimo bituma rubasha kwiteza imbere
Urubyiruko rwiyemeje kureka kujya ruhora rusaba akazi ruhitamo kwihangirimo bituma rubasha kwiteza imbere

Celestin Nkundimana atangaza ko yatangiye kuba rwiyemezamurimo akiri muto nyuma yo kurangiza kaminuza mu by’amashanyarazi aho akorana n’ibigo bikwirakwiza amashanyarazi mu kuyageza ku baturage bityo ntiyirirwe agendana amabaruwa yo gusaba akazi.

Yagize ati “Mvugana n’abaturage bo mu mirenge ya Mugano, Musange, Nkomane batarabona amashanyarazi , njyewe nkagura ibikoresho by’amashanyarazi nkayageza ku baturage bakanyishyura narabyigiye muri KIST mfite impamyabushobozi urumva ko nihangiye umurimo.”

Callixte Nsabimana atuye mu kagari ka Nyabivumu, umurenge wa Gasaka, atangaza bihangiye umurimo wo korora ingurube zikaba zimaze kororoka ari nyinshi, agira inama urubyiruko ko, iyo wihangiye umurimo ubona ugutera inkunga ugaterimbere.

Yagize ati “Twishyize hamwe nk’urubyiruko dutangira korora ingurube n’uko umukoreya adutera inkunga yo korora ibiraro bya kijyambere, twatangiriye ku ngurube4, tugeze ku ngurube 44 n’ibibwana 36, zirunguka cyane nyuma y’amezi 3 iba yungutse ibibwana byinshi.”

Gerome Nsabimana nawe utuye muri uyu murenge atangaza ko nk’urubyiruko biteje imbere bakava mu bukene.

Yagize ati “Njyewe nabaye umwalimu, ngeza aho mba motari, uri kumva iriya radiyo, yitwa ijwi rya gare Nyamagabe, uyu munsi ifatanya na RBA kugeza amakuru ku baturage, no kubigisha rero abantu dukwiye kwiteza imbere dushingiye kubyo dufite uyu munsi tukagera no ku bindi.”

Urubyiruko rwa Nyamagabe rwizera ko, uko ruzagenda rurushaho kwihangira imirimo bizatanga akazi ku bandi batagafite bikazamura n’iterambere ry’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka