Nta muntu wemerewe gushyira amashanyarazi mu nyubako atabiherewe uburenganzira na RURA
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko imirimo yerekeranye no gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako zose, zaba izo guturamo, iz’ubucuruzi, inganda n’izihuriramo abantu benshi, igomba gukorwa na sosiyete cyangwa abantu bafite impushya zibemerera gukora iyo mirimo zitangwa na RURA.

RURA ivuga ko ibi bigamije gukumira inkongi n’izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w’amashanyarazi.
Itangazo rya RURA rimenyesha by’umwihariko abantu bose bafite, bari kubaka cyangwa bateganya kubaka inyubako zo guturamo mu Mujyi wa Kigali, ko guhera tariki ya 01 Werurwe 2021, nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi na REG/EUCL atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko imirimo yo gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako ye, yakozwe cyangwa izakorwa n’umuntu ufite uruhushya rumwemerera gukora iyo mirimo rutangwa na RURA.
Urutonde rw’abemerewe gukora iyo mirimo ruboneka ku rubuga rwa Interineti rwa RURA ari rwo www.rura.rw

Ohereza igitekerezo
|
Nibatubwire icyotwakora kugirango badushyire kurutonde kuko batanze itangazo gusa
Murakoze kubwizo ngamba mwashyizeho bizatima abize amashanyarazi babaona akazi gusa ikibazo ngize ESE abashaka kuujya kuri uryo rutonde bazabinyuza k
Muzihe nzira??? murakoze.
RURA nimwe mutuma ubuzima burushaho kugorana!!!
Ntacyo muzakora ngo mukumire izo mpanuka kuko turi muminsi yimperuka
Ahubwo ziraje ziyongere maze mumware.
Abategetsi bagarutse baragenda basunika abayobozi gahoro gahoro.
Murakaza neza bategetsi