Nta mukozi w’akarere ka Rulindo wagiye munsi y’amanota 60% mu isuzumamikorere

Inama njyanama y’akarere ka Rulindo irishimira ko nta mukozi n’umwe w’akarere wagiye munsi y’amanota 60% mu isuzumamikorere riheruka; nk’uko byatajwe na Gatabazi Pascal, perezida wa njyanama y’ako karere.

Inama njyanama y’akarere yateranye tariki 05/08/2012 yasabye ko abakozi b’akarere babaye indashyikirwa bahabwa icyo amategeko abateganyiriza, maze inama inasuzuma, inemeza imishahara mishya y’abakozi b’akarere.

Ku bijyanye n’ibirebana na raporo y’umugenzuzi w’imari 2010-2011, ngo amakosa menshi yakoze ni ajyanye n’ibibazo bya tekininiki nk’aho amafaranga yasohotse kuri konti atajyanye n’inyandiko z’umugenzuzi w’imari.

Gatabazi Pascal, perezida wa njyanama y'akarere ka Rulindo.
Gatabazi Pascal, perezida wa njyanama y’akarere ka Rulindo.

Perezida w’agateganyo wa Komisiyo y’Iterambere ry’ ubukungu mu karere ka Rulindo, Akimpaye Christine, yagaragaje ko amwe mu makosa yari yaragaragaye agenda akosorwa, aho abanyereje imisoro ubu bamaze gushyikirizwa inkiko.

Hagaragajwe kandi ko abasoreshwa bashyizwe ku rwego rw’umurenge kugira ngo nihagira amakosa agaragara bakurikiranwe hakiri kare.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka