Nta mazi azongera kubura mu mpeshyi i Kigali n’i Bugesera - WASAC

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC kivuga ko ikibazo cyo kubura amazi mu duce tumwe na tumwe twa Kigali na Bugesera cyane cyane mu gihe cy’impeshyi cyarangiye, kuko uruganda rwa Kanzenze rwatangiye gukora.

Uruganda rw'amazi rwa Kanzenze mu Bugesera rwitezweho gukemura ibura ry'amazi i Kigali n'i Bugesera
Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze mu Bugesera rwitezweho gukemura ibura ry’amazi i Kigali n’i Bugesera

Umuyobozi muri WASAC ushinzwe gukwirakwiza Amazi mu Mijyi, Methode Rutagungira, avuga ko n’ubwo uruganda rwa Kanzenze (mu Bugesera) rutaragera ku ntego yo gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi nk’uko byari biteganyijwe, hari igisubizo kimaze kuboneka.

Rutagungira yagize ati “Muhumure muhumure! Ubu bimeze neza, amazi yariyongereye ku buryo nta bwoba abantu bagombye kugira, kereka ahari hateye ikiza, ubu hari metero kibe ibihumbi 25 bijya i Kigali hamwe n’ibihumbi bitanu bijya mu Bugesera, byose hamwe byagakwiye kuba metero kibe ibihumbi 40 ariko urabizi ko uruganda ari bwo rucyuzura”.

Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete aha yari yasuye uru ruganda rw'amazi rwa Kanzenze tariki 24 Gashyantare 2021
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete aha yari yasuye uru ruganda rw’amazi rwa Kanzenze tariki 24 Gashyantare 2021

Rutagungira arizeza uduce twa Kigali na Bugesera twajyaga tubura amazi mu gihe cy’impeshyi nka Kanombe, Kimironko, Remera, Kabeza, Gahanga, Nyamata n’ibice bihegereye ko hagomba kuboneka amazi igihe cyose.

Uruganda rwa Kanzenze kandi rwitezweho kunganira izindi mu gutanga amazi mu bice birimo kwagurirwamo Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo nka Gasanze, Nduba, mu nganda i Masoro ndetse no hakurya ya Kigali muri Kamonyi.

Ikigo WASAC kivuga ko uruganda rwa Kanzenze ruzatuma Umujyi wa Kigali ugera ku kwihaza ku mazi wari ukeneye angana na meterokibe ibihumbi 140 ku munsi, mu gihe wabonaga atarenze metero kibe ibihumbi 90.

Ni uruganda rufite ibikoresho bigezweho
Ni uruganda rufite ibikoresho bigezweho

Uru ruganda ruzatuma uyu mujyi ubasha gusagura metero kibe zigera ku bihumbi 11 zijya mu nkengero zawo cyangwa mu bice ugenda wagurirwamo.

Uruganda rwa Kanzenze rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 ku nguzanyo ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD yanganaga n’amadolari ya Amerika miliyoni 96 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 96), akaba yarahawe u Rwanda mu rwego rwo kubaka inganda z’amazi no kuyakwirakwiza mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi iwunganira.

Icyo gihe abaturage bari batangiye kubura amazi ku buryo mu bice bya Kimironko mu gihe cy’impeshyi, ijerikani imwe ngo yagurwaga amafaranga 300 nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Habumugisha Aminadabu utuye mu Kagari ka Bibare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubwo rero niba koko amazi ahagije, igisigaye ni uko WASAC ivugurura
imimikorere yayo. Ikiboneka ni uko abakozi bayo benshi bakora nabi!
Niba nta gikozwe kuri iyo ngingo, amazi azakomeza kubutagera mu bice
bimwe na bimwe by’Umujyi, kubera imikorere mibi, uburangare n’ibindi
bibi binyuranye!

Karama yanditse ku itariki ya: 20-06-2021  →  Musubize

Yego ibi nibyo kabisa! Ubundi muri capitalisme utanga service ubundi umuguzi akinanirwa .

Luc yanditse ku itariki ya: 19-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka