Nta gahunda ihari yo gushyiraho ikigega cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside

Gahunda yo gushyiraho ikigega cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntishoboka, ahubwo bazakomeza gufashwa kubafasha kwiyubaka nk’uko bisanzwe bikorwap; nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Francois Xavier Ngarambe avuga ko iki kibazo gikomeye kandi kidashoboka kuko byasaba ko buri Munyarwanda n’abacitse ku icumu bajya batanga amafaranga muri icyo kigega, ayo mafaranga akaba ari yo agaruka kubafasha.

Ibyo biterwa n’uko Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda bayikoreye Abanyarwanda, bitandukanye n’iy’Abayahudi yakozwe n’Abanazi b’Abadage, bivuze ko ho ari abaturage b’u Budage bagomba gufasha Abayahudi.

Ubwo yabazwaga icyo kibazo tariki 08/10/2012, Ngarambe yasobanuye ko habayeho ugusobanurira nabi Abanyarwanda iki kibazo.

Yagize ati: “Twekujya tubeshya abantu, ntago ikigega cy’indishyi uko bacyumva kizabaho, kuko bivuze ko n’uwacitse ku icumu twamusaba kujya gutangamo amafaranga. Icyo RPF yemera kandi yanagejeje ku nzego za Leta ni uko habaho uburyo bushyigikira abacitse ku icumu buri gihe kugira ngo biteze imbere”.

FPR-Inkotanyi nk’ishyaka riri ku butegetsi rireberera politiki y’igihugu, ryizera ko ibyinshi biri gukorwa binyuze mu kigega gifasha abacitse ku icumu batishoboye (FARG) kandi kikazakomeza; nk’uko byemezwa na Christophe Bazivamo wungirije umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi.

Ngarambe asanga abayobozi baratinye kubwiza abaturage ukuri bitewe no kudashaka kwiteranya.

Ikibazo cy’ikigega cy’indishyi ku bacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda kirasaba ubundi busobanuro buhagije kuko uretse abanyamakuru batabyumvaga n’abacitse ku icumu benshi babagaho bahanze amaso icyo kigega.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

nti mu kikunde kiki wumvako kitabaho, vuga uti mu Rwanda ntabushobozi ariko tubibaze amahanga.

ruta yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

ariko jye ndumva nkurikije ibyo yasobanuye byumvikana neza cyane.kdi kumuntu wese wumva indishyi za akababaro icyo bivuga yagobye kuba abyumva nonese nawe nitwe ubwacu nkabanyarwanda twahemukiranye niturangiza ngo amahanga nabe ariyo atwishyura indishyi za akababaro cyeretse aritwe tuyatanze nonese hari umuzungu wateguye jenoside?.(kdi erega niyo yayo nta mugisha wumwingingano).please jye niko byumva twiheshe agaciro

umuhoza yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Nanone tubisubiremo, FPR NI NZIZA ARIKO ABANTU NA BAMWE MU BAYOBOKE BAYO BAZAYITEZA IBIBAZO, REBA NAWE NKICYI GITECYEREZO CY’UMUNYAMABANGA MUKURU WAYO , WIHANUKIRA AKAVUGA NGO ABACITSE KU ICUMU NTA KIGEGA CY’ABACITSE KU ICUMU GIKWIYE KUBAHO NGO NTANIKIZABAHO!!!!AZIKO U RWANDA RWOSE RUBARWAHO KUBA RWARAKOREWE JENOSIDE, KANDI IKABA ARI ICYAHA NDENGAKAMERE , NDENGAMIPAKA?AHO GUTANGIRA GUTEGURA UBURYO IKIBAZO CYASHYIRWA MUBIBAZO MPUZAMHANGA NA UN NAWE ARASA NKUSHYIGIKIYE KO CYITABAHO...UYU NIWE MUNYAMURYANGO USERUKIYE ABANDI????MUNSUBIZE

MANZI yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

@mani: nta gahunda ihari yo kunyonga ibitekerezo bya basomyi ba Kigali Today.

Wisanzure wandike igitekerezo cyawe udatukana, kiragaragara kuri KIGALI TODAY.

Murakoze, mugire amahoro.

K2D yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Kuki munyonga ibitekerezo bya bantu????

mani yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

FPR nk’ishyaka rigendera kumategeko rikwiye kumenya ko indishyi ari ihame ndakuka ry’ubutabera riri mumasezerano mpuzamahanga urwanda rwa shyizeho umukono. kudashyiraho ari igitutsi kubakorewe icyaha cya jenoside arinayo ihesha FPF legitimacy

Majyambere yanditse ku itariki ya: 10-10-2012  →  Musubize

Ariko umuntu nka Ngarambe avuga gutyo ashingiye kuki mugihe ariwe wagafashe iyambere agaragaza uburyo icyo cyigega cyajyaho n’imikorere yacyo.

Habinshuti Irenee yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

Nange nemera ko ikigega kigomba kubaho,nubwo genocide yakozwe n’abanyarwanda ibihugu byari bishoboye,UN ntacyo byakoze bigomba kushyigikira IKIGEGA amasezerano niko avuga niyo mpamvu france zibihunga.ni ngombwa kizabaho byanga bikunze ariko natwe twiyubake duharanire kubaho

Kaka yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

ntikizabaho/ninde wabimubwiye ese we azahora ari umunyambanga mukuru wa FPR, nyamara bikwiye kwigwa , kugira ngo bicyemure ibibazo byinshi bihari kubacitse kw’icumu , umuryango mpuzamhanga nawo ukabiryozwa!!!!ni kuki mutinya kuwusaba izo ndishyio kandi wemera ko warebeye jenoside?aha ndabona irresponsbilite , wenda ngarambe navaho hari abandi bazbitecyereza nanjye ndimo....tubitege amaso, nta kwirarira ngo ntikizabaho shut!!!!!

agatinzekazaza yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka