Ngororero : RSB yatangiye gusuzuma imashini z’uruganda zanenzwe n’abadepite
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB), kuri uyu wa 02 Mata 2015, cyasuye uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’imyumbati n’ibigori mu Karere ka Ngororero nyuma y’aho rusuriwe n’abadepite bakanenga imashini zarwo zikozwe mu byuma bigaragara ko zatangiye kurwara umugese.
Abadepite bari basuye urwo ruganda muri Gashyantare bavuga ko imiterere yazo bishoboka ko ituruka ku kuba zitujuje ubuziranenge.

Mu bisobanuro yahaye abo bagenzuzi, rwiyemezamirimo Nkiranuye Theophile, nyiri sosiyete yitwa Global Service Enterprise yahawe isoko ryo gushyiramo izo mashini yavuze ko zujuje ibisabwa ndetse agaragaza impapuro ibyuma bizigize byinjirijweho mu Rwanda nyuma yo kwemezwa ubuziranenge bwabyo na RSB.
Asobanura ko ibyuma abadepite basanze byaratoye umugese byatewe n’uko byamaze igihe kinini hanze kuko byagejejwe ku ruganda muri 2013 bikamara imyaka 2 zitarakoreshwa kubera ko inyubako yari itararangira gutegurwa.
Akomeza avuga ko ibikoresho byo mu bwoko bwifujwe n’abo badepite kuko ngo aribyo byemewe ku buziranenge ku rwego rw’inganda nk’urwo rurimo gutunganywa ngo mu mushinga bishyirwa mu bice bitoya gusa binyuramo ifu nyuma yo kuyitunganya, kandi bikaba byarubahirijwe.
Nkiranuye avuga ko iyo abadepite bamutumira igihe barusuraga yari kuba yarabasobanuriye uko umushinga wari uteye kandi ko ariko wakurikijwe ku buryo bwemewe n’inzego zose bireba.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko uyu rwiyemezamirimo yasabye ibyumweru bibiri akaba yarangije guteranya imashini zose.
Akarere ngo kazashakira rwiyemezamirimo toni ebyiri maze akore igerageza agaragaze niba uruganda ruzakora uko byifuzwa. Abakozi baturutse muri RSB ntibifuje kugira icyo batangaza kuko baceyeranya raporo y’ibyo babonye.
Uru ruganda rumaze imyaka 2 rwaradindiye aho byari biteganyijwe ko rwagombaga gutangira imirimo yarwo muri 2013, ariko rwiyemezamirimo akaba avuga ko impamvu z’uko gukererwa atari we zaturutseho ahubwo zaturutse ku mirimo yagombaga gukorwa n’akarere.
Ernet Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|