Ngororero: Nyirarume yamuteye inda bimubuza gukomeza kwiga
Nubwo mu kinyarwanda bisanzwe bizwi ko kizira gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwishywa (umwana wa mushiki wawe), mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero hari umukobwa watewe inda na nyirarume ubu bakaba batameranye neza.
Nkuko yabidutangarije, uyu mubyeyi witwa Dukuzumuremyi Sandrine yatewe inda afashwe ku gahato na nyirarume witwa Ndikumana Claudien ubu ukora mu murenge wa Sovu nawo wo mu karere ka Ngororero ubwo yamusangaga aho yari atuye mu mujyi wa Ngororero.
Ubusanzwe ngo Ndikumana yabaga wenyine kuko yari yarasize umugore i Kigali akaza gukora akazi k’ubugoronome mu Ngororero aho yari acumbitse hafi yo kwa mushiki we ariwe nyina wa Dukuzumuremyi.
Tuganira nawe, Dukuzumuremyi Sandrine yagize ati “ubundi yaraduhamagaraga ngo tumumesere imyenda kuko nta mukozi yagiraga. Nuko rimwe aza kumpamagara ambwira ko ngo ashaka kuntuma iwe i Kigali kuko ngo yari arwaye.
Nkibisanzwe sinazuyaje maze ndagenda ngeze yo nsanga ari mu cyumba arambwira ngo nininjire ararwaye, maze nkigera mu cyumba arafunga turagundagurana maze andusha ingufu arabikora”.

Dukuzumuremyi icyo gihe wari ufite imyaka 19 nyuma y’uko nyirarume amuretse agasohoka yahise ajya kubivuga kuri polisi maze nayo ishaka Ndikumana iramubura, ariko aza kwitaba Dukuzumuremyi amubwira ko ageze i Gitarama ajya i Kigali ngo kubera ko yanze ko amutuma.
Nyuma ngo yagiriwe inama yo kureka kurega kuko hari hashize iminsi itatu uregwa adahari bityo ngo ibimenyetso by’uko yafashwe ku ngufu bikaba byari byashaje.
Icyakora ntibyaciriye aho kuko Ndikumana yagiye gusaba imbabazi kwa mushiki we cyangwa kwa sebukwe, maze yumvikana na Dukuzumuremyi ko azajya amufasha kurera umwana ariko ubu ngo ntabikora bikaba ari nabyo bitera ikibazo uwo mukobwa.
Dukuzumuremyi ubu ufite umwana w’umukobwa wujuje umwaka avuga ko yagerageje guca ku bantu banyuranye baba abo mu muryango wabo cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze kugera no ku rwego rw’akarere ngo bamwumvikanishe n’umugabo we ariko akaba asa n’uwamunaniye.
Dukuzumuremyi wari umunyeshuli wigaga imyuga y’ubudozi no gutunganya imisatsi, ngo yahagaritse ishuli kuva ubwo na n’ubu, akaba ariyo mpamvu yifuza ko uwo babyaranye amufasha guhangana n’ubuzima buri imbere ariko we ntabyumva.
Twavuganye na Ndikumana Claudien kuri terefoniye igendanwa, byumvikana ko yemera ko ari we se w’umwana ariko agahakana gutererana umugore we akaba na mwishywa we ndetse ko n’ubu yiteguye gushyira amafaranga kuri konti ya Dukuzumuremyi, ahubwo akavuga ko hari abantu bashobora kuba bashuka uwo mukobwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ABANYESHURI NTI BAGIHA AGACIRO IBIKORWA BIBA BYARABAJYANYE KU ISHURI KUKO NGO NTAWE UGOMBA GU SIBIRA,URUGERO:ABASAZA N’ABAKECURU BIZE MUBIHE BYO HAMBERE BAVUGA IGIFARANSA UKUMVA BARIBAFITE N’UBUSHAKE BWO KUKIMENYA,NONE ABUBU BO NGO N’ABASANI NIKOBABIVUGA,MINEDUC IVUGA QUALITY ARIKOMBONA NIDASHYIRAHO INGAMBA ZIHA UMURONGO UGOROROTSE ABANYESHURI IZASARURA QUANTITY GUSA.KUBYUBUREZI BWO UMUNTU YAVUGA BYINSHI KUKO NANJYE ND’UMUREZI.ARIKO BANYARWANDA KO BAMWE MURITWE BIZE NYUMA YA JENOSIDEY0 1994 YA KOREWE ABATUTSI MUBONA UBURERE TWATAHANYE BUGAYITSE KOKO?.FKS
Birababaje peee!!! /
Ni agahumamunwa pee,bazakurikirane lo nta burwayi bwomumutwe afite.
harya ubwo abo bayobozi bo bamaze iki?
None njye nsomye iyi nkurundumirwa cyane pee! aho umuntu ukuru atinyuka gukora ibintu nkibi mubukuri kumwan wamushikiwe abereye nyirarume??? nonese mubyukuri ko satani akorera mumuntu agasa nuhumye ubwo yarinze yahamagara abana abereye nyirarume ngo abatume kandi agambiriye kumusambanya ! sinibintu byamugwirirye kuko yabitekereje ho fata umwanya wo kwirwaza atumaho uwana ngo aze amutume kandi yifuza kumukorera ibyamfurambi??? urebye isi igeze kwihereze bavandimwe , none byibuze ko yari yashoboye yakoze icyaha cyoguca madam inyuma iyaza gushaka undi muntu wahandi atabereye nyirarume akabariwe akorera ibyo koko umwan wamushimwe kokoooo? nagahinda kuri weeeeeeeeee
Na njye ndumugabo wubatse kdi ukorera mu ntara,mbonana na madame wa njye muri week end iyo byankundiye gutaha.
None rero bagabo nshuti za njye niba mudashaka guseba,menya neza imikorere yumubiri wawe,niba uzi neza ko ufite amaraso ashyushye cyane(ukunda gukora urukundo) cyane,hana na madame wawe gahunda aho wimukiye ,utabangamiwe afashe mugenzi we bimukane si no nabana wibyariye nibagusura uzabarongora mba nkuroga.Mufatanye muri byose kdi mubwizanye ukuri ku miterere yimibiri ya nyu kko abantu bose ntibihangana kimwe,numubwiza ukuri azakunva,kabone niyo mwakorera itike gusa ariko mutagiye guseba kariya kageni!!! Mu kirimi cyabantu duturanye ,iyo benda kukurahirira ku buryo budasubirwaho baravuga ngo " Nzuke nomwishywa",bishatse kuvuga ngo aho kugira ngo akore icyo mwavuganaga yaryamana na mwishywa we.Umwishywa numuntu ukomeye cyane kwa Nyirarume.Tugaruke ku muco rero.Rucagu abidufashemo!