Ngororero : Kwigomeka ku myanzuro y’urukiko no kwanga inama yagiriwe byatumye amara imyaka 9 asiragira mu nkiko

Mu gihe Nyirambarushimana Thérèse wo mu Karere ka Ngororero yari amaze imyaka 9 avuga ko yarenganyijwe n’abaturage bamutwariye imitungo, abanyamategeko n’ubuyobozi mu Karere ka Ngororero basanze iki gihe cyose yamaze asiragira mu nkiko cyaraturutse ku kutemera ibyemezo by’inkiko no kutubahiriza inama yagiriwe mu gukurikirana ikibazo cye.

Nyirambarushimana yatangiye kuburana imitungo mu mwaka wa 2006. Ku ikubitiro yatsindiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatumba. Nyuma uwitwa Mukarusagara Patricie arajurira mu rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu aramutsinda ndetse urubanza rurangizwa muri 2010.

Bagiye gukemurira ikibazo mu baturage.
Bagiye gukemurira ikibazo mu baturage.

Nyirambarushimana yakomeje kugana inzego zitandukanye harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, urwego rw’Umuvunyi na Minisiteri y’ubutabera.

Nyuma yo gusuzuma ikibazo cye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2015, bagiye aho imitungo iburanwa iri, abanyamategeko b’Akarere ka Ngororero basanga uwo mugore yaritwazaga impapuro yatsindiyeho nyamara hari urundi rubanza yatsinzwe rugakuraho imyanzuro y’urubanza rwa mbere.

Uretse kujijisha inzego ahisha bimwe mu myanzuro y’inkiko, Nyirambarushimana hari n’aho yagiye aregera amasambu abiri kandi nyamara ari isambu imwe. Urugero ni aho avuga ko afite amasambu abiri, imwe yatsindiye uwitwa Nyandwi n’indi yambuwe na Mukarusagara.

Ngo yerekanaga impapuro yatsindiyeho agahisha izo yatsindiweho.
Ngo yerekanaga impapuro yatsindiyeho agahisha izo yatsindiweho.

Mu mwaka wa 2012, MINALOC ndetse n’urwego rw’Umuvunyi bandikiye Akarere ka Ngororero bagasaba gukemura iki kibazo. Mu kugisuzuma ,ngo basanze isambu yatsindiye uwitwa Nyandwi ari na yo Nyirambarushimana yahindukiye agatsindirwa n’umukazana we Mukarusagara.

Mutwarangabo Innocent, Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero anavuga ko Mbarushimana yagiriwe inama yo kuregera urukiko ku mitungo iri mu Murenge wa Kageyo avuga ko abandi baturage bibarujeho ariko akabyanga, ahubwo agashaka ko bayivanwamo ku ngufu kandi bemeza ko imitungo ari iyabo.

Mukunduhirwe Benjamine, umunyamategeko mu karere ka Ngororero avuga ko bahisemo uburyo bwo kujya bajya gukemura ibibazo nk’ibi ahari ibiburanwa kugira ngo n’abaturage batange ubuhamya bw’ibyo bazi. Avuga ko hari abaturage bakijarajara mu nkiko no mu nzego za Leta nyamara birengagiza nkana ukuri, akabasaba kwisubiraho kuko bibatera igihe n’amafaranga.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

ntazongere numuco mubi

mijana yanditse ku itariki ya: 28-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka