Ngororero: Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe ryacyemuye ibibazo by’abaturage
Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe mu gucyemura ibibazo abaturage bagiye bahura na byo bitabonewe ibisubizo, ryagiye mu karere ka Ngororero mu ntara y’Uburengerazuba kureba uko bimwe muri ibyo bibazo byakemuka kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013.
Urwo ruzinduko rwari rugamije gukemura ibibazo bimaze igihe bitarakemurwa byaranagejejwe kuri izo nzego mu buryo butandukanye, harimo n’ababyibarije Perezida wa Repubulika ubwo yasuraga akarere ka Ngororero cyangwa uturere bihana imbibe.

Ibibazo bitandatu nibyo byari kuri gahunda y’umunsi ariko nyuma hiyongeraho ibindi bibiri by’abaturage nabyo byakiriwe bigatangwaho inama n’ubufasha, kuburyo byakemuka abaturage bakareka guhora mumanza z’urudaca.
Muri rusange ibibazo byasuzumwe birebana n’imitungo irimo ubutaka hamwe n’izungura ndetse n’ibibazo by’ibirarane kubakozi bahoze bakorera Leta.
Nyuma y’inama abaturage bari bafite ibibazo bagaragaje ko banyuzwe n’ibisubizo bahawe n’inama bagiriwe.

Nyirabera Jeanne, Hakizimana Naphtal na Hakizimana Gaspard bose bari mu bari bafite ibibazo bisa n’ibyaburiwe umwanzuro, bavuze ko bizeye ko bigiye gukemuka burundu, ku buryo Nyirabera yafashe icyemezo cyo kureka urubanza yaburanaga na se umubyara.
Mugushaka amakuru kuri ibyo bibazo, iryo tsinda ryifashishije Ruboneza Gedeon, umuyobozi w’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge abaturage bafite ibibazo batuye mo kimwe n’aho ibibazo bafite bibarizwa.
Mayor Ruboneza yatangaje ko ari inkunga ikomeye abo bayobozi bahagarariye abayobozi bakuru b’igihugu batanze mu karere ka Ngororero, kuko bitanga isomo n’icyizere ko inzego nkuru z’igihugu zitaye kubaturage.
Iryo tsinda ryari rigizwe n’abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye kurwego rw’Igihugu barimo Aimerine Umurungi waturutse ku rwego rw’Umuvunyi ari nawe wari ubayoboye.
Abandi ni Francois Semakuba waturutse muri Perezidansi, Jean Paul Mazimpaka, umukozi mu biro bya minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi baturutse muri minisiteri ifite umutekano mu nshingano n’abo munzego z’ubutabera.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|