Ngororero: Inyubako z’imirenge zitangiye kuva zitararenza imyaka 3
Imirenge 8 kuri 13 yo mu karere ka Ngororero ifite inyubako ziva cyangwa zangiritse ibisenge, nyamara yose ifite amazu yasanwe cyangwa yubatswe mu gihe kitarenze imyaka itatu.
Abagana iyo mirenge bibaza niba kubaka nabi iyi mirenge cyangwa kudakurikirana ba rwiyemezamirimo bifite intandaro z’uku kwangirika bya vuba.
Imwe mu mirenge nka Matyazo na Gatumba, igaragara neza inyuma kandi ni mishya ku buryo bitumvikana kuri bamwe uko yangirika nta myaka ibiri imaze yubatswe. Iki kibazo kikaba cyaragejejwe ku buyobozi bw’akarere buvuga ko harimo kurebwa icyakorwa ngo iyo mirenge isanwe.

Umwe mu baturage wo mu murenge wa Hindiro witwa Mohamed yikoma abatanga amasoko ko baba bayatanga mu buryo bw’ikimenyane bityo abayahawe ntibakore neza ibyo bagomba kubaka.
Abandi yikoma ni abashinzwe kugenzura ba rwiyemezamirimo kuko bitumvikana ukuntu abantu bakora ibintu bize ariko bigasenyuka mu gihe gito cyane. Aha atanga urugero rw’imihanda n’ibiraro nabyo byangiritse cyangwa bigasenyuka mugihe gito cyane.

Umuyobozi w’akarere Ruboneza Gedeon nawe azi iki kibazo cy’imirenge iva, kandi ngo kizakemurwa vuba.
Umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwa remezo, Umugiraneza Jacques, we avuga ko kuba inyubako zangirika ari ibisanzwe, ndetse akumva ko ubuyobozi bw’imirenge bugira uruhare mu kutita ku bikorwa bubakiwe, kandi hari ibyo bafitiye ubushobozi.
Inyubako z’imirenge ivugwa kuba iva ni iya Matyazo, Gatumba, Ndaro, Kavumu, Muhanda, Bwira Hindiro na Kageyo. Ziramutse zisanwe zaba zikurikiye inzu izwi nka BDF, nayo ubu yamaze gusanwa yose nyuma y’imyaka ine gusa yari imaze yubatswe.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bintu ko bitaduhesha ishema kandi biranasebeje rwose nonese abantu bazajya bahora bubabaka