Ngororero: Haravugwa kutishimira ibyiciro by’ubudehe no kudasobanukirwa akamaro kabyo
Nyuma y’ukwezi ibikorwa byo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bitangijwe, bamwe mu batuye Akarere ka Ngororero baravuga ko bashyizwe mu byiciro batishimiye, hakaba n’abadasobanukiwe n’icyo ibyiciro by’ubudehe bigamije, kuko abenshi bazi ko birebana n’ubwisungane mu kwivuza gusa.
Alfred Munyemana wo mu Murenge wa Ngororero avuga ko batasobanuriwe neza uko ibyiciro by’ubudehe bikorwa ndetse hamwe na hamwe abayobozi b’imidugudu bagaha abaturage ibyiciro uko babyishakiye.
Icyo abenshi bahurizaho ni uko hari abaturage bashyizwe mu byiciro hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abandi baturage cyangwa abayobozi, bikaba byarajemo n’amarangamutima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Simpenzwe Pascal avuga ko kuba hari abaturage babona ibyiciro by’ubudehe nk’uburyo bwo kwibaruza ngo bafashwe, hamwe n’abayobozi bo mu nzego zibanze badakora neza cyangwa bakagendera ku marangamutima ari inzitizi bahura nazo muri iki gikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon avuga ko barimo gukosora aho bitagenze neza ariko muri rusange ngo iki gikorwa kigeze kure.
Avuga ko abaturage abereye umuyobozi bari mu cyiciro cya mbere ari 37%, icya kabiri ari nacyo kirimo abaturage benshi kirimo 59%, icya gatatu kirimo abantu bake bangana na 2,4%, naho icyiciro cya 4 kigasigarana 1,6% by’abaturage ibihumbi 335 batuye Akarere ka Ngororero.
Uyu muyobozi yemeza ko abavuga ko batasobanuriwe ari abadakurikirana gahunda za Leta kuko hakozwe inama nyinshi, kandi ko gushyira abaturage mu byiciro abaturage bose babigiramo uruhare.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabasabag uwaba asobanukiwe nanjy ansogongeze! Ubudehe n iki ibyiciro 4 bivugwa abantu bajya mwo hashingiwe ku ki?
Murakomeye? Hagiz ubasha yansobanurira bavandi, ntago mba mu Rwanda mpaheruka 2012 ndahakunda yewe ndanahakorera! Ubudehe n iki? Abantu bajya mu byiciro hashingiwe ku ki? Mbonye ari ibyiciro 4! Uwansobanurira namushimira pe! Murakoze!