Ngororero: Habonetse imibiri isaga 160 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko ku munsi wa gatatu wo gushakisha imibiri hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero, hamaze kuboneka imibiri 168, naho uwitwa Munyaneza Félicien w’imyaka 65 y’amavuko wahingaga ahabonetse iyo mibiri akaba yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfroid, avuga ko uwo Munyaneza agiye gukurikiranwa ku makuru y’iyo mibiri nk’umuntu wahahingaga mbere y’uko itahurwa n’umwana wahiraga ubwatsi bw’amatungo akamenyesha ubuyobozi.

Igikorwa cyo gushakisha imibiri kiri gukorerwa mu murima usanzwe uhingwa
Igikorwa cyo gushakisha imibiri kiri gukorerwa mu murima usanzwe uhingwa

Iyo mibiri yabonetse hafi y’urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Ngororero, bikaba bishoboka ko ari iyahajugunywe igihe Abatutsi bari bahungiye ahitwa ku Ngoro ya Muvoma bicwaga.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean D’amour, avuga ko amakuru y’iyo mibiri yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2021 ubwo umwana wahiraga ubwatsi mu murima urimo iyo mibiri yabonaga umubiri umwe akamenyesha inzego zahise zitangira igikorwa cyo gushakisha indi.

Niyonsenga avuga ko iyo mibiri yabonetse mu murima usanzwe uhingwa n’abo mu muryango w’uwitwa Gregoire kandi nta makuru bari barigeze batanga kandi bigaragara ko iyo mibiri iri hejuru.

Agira ati “Birashoboka ko uwo mubiri umwana yabonye waseruwe n’imvura yaguye ejobundi, nta makuru yandi twari twarigeze duhabwa, ubwo inzego zibishinzwe ziragerageza gushaka amakuru kuri iyo mibiri babaze abahahingaga”.

Abaturage bafatanyije n'izindi nzego gushakisha imibiri
Abaturage bafatanyije n’izindi nzego gushakisha imibiri

Niyonsenga avuga ko imibiri ikomeje gushakishwa muri uwo murima ku buryo hafashwe ingamba zo gushakisha mu cya kabiri cyose cyawo kugira ngo harebwe niba nta yindi isigayemo, kuko aho hantu hiciwe Abatutsi benshi.

Agira ati “Abatutsi biciwe ku Ngoro ku itariki 10 bukeye mu gitondo ku itariki ya 11 hakozwe igikorwa cy’umuganda wo gushyingura imibiri bari batwitse ntagitangaje kirimo rero, turakeka ko ari yo yaba yarajugunywe muri uwo murima, turacyashakisha”.

Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri kiri gukorwa hifashishijwe amaboko y’abaturage bakoresha amasuka kuko ngo nta cyobo cyari gihari ku buryo hakenerwa imashini, hakaba hizewe ko imibiri yaba ihari yagenda iboneka.

Hagati aho Niyonsenga yongera kwibutsa abaturage ko gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Jenoside ari inshingano za buri wese kandi kutabikora bifatwa nko gukomeza gukomeretsa Abarokotse Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka