Ngororero : Abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA ngo ingingo y’101 nidahinduka baratakaza abasirikare

Abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA batuye mu karere ka Ngororero bavuga ko ingingo y’i 101 igomba guhinduka ngo batore uwabagejejeho imiti igabanya ubukana, byabaviramo ingaruka zo kwicwa n’agahinda bagatakaza abasirikare (anticorps) bo mu mubiri wabo.

Bagaragarije ibi byifuzo byabo abagize inteko ishinga amategeko mu biganiro bagiranye bisoza ingendo bari bamazemo iminsi bazenguruka mu mirenge yose y’igihugu. Bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame kuko ariwe wabazaniye imiti ku buntu nta kizere bari bafite.

Abafite ubwandu ngo 101 niridahinduka bazatakaza abasirikare.
Abafite ubwandu ngo 101 niridahinduka bazatakaza abasirikare.

Nyirambabazi Annonciata umwe mu bafite ubwandu bw’iyo virusi avuga ko mbere y’uko leta ishyira imbaraga mu kubonera abantu imiti ku buntu, yaburaga iminsi mike ngo apfe kuko atabashaga gukora ntatinyuke kujya aho abandi bantu bari.

Ubu avuga ko amaze imyaka 10 yaragaruye ubuzima, kuriwe ntanuwakeka ko afite iyo virusi atriwe ubimwibwiriye mu gihe mbere yapimishwaga ijisho.

Hamwe na bagenzi be bavuga ko kuba abasirikare b’umubiri wabo bariyongereye babikesha ubuyobozi bwiza bukunda abaturage burangajwe imbere ka Paul Kagame.

Kubera iyo mpamvu, ngo ingingo y’101 nidahinduka ngo Kagame akomeze abashakire ubuzima bazongera gutakaza abasirikare.

Munyeshaka Aimable nawe ufite ubwandu bwa virusi itera SIDA avuga ko Kagame akomeje kuyobora igihugu amaherezo n’urukingo ngo rwazabageraho, kuko kubona imiti ku buntu nabyo ngo byari nk’umugani ariko ubu ikaba iboneka kubwinshi.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka