Ngoma: Umuyobozi w’akagali yahembwe igare kubera gukemura neza ibibazo by’abaturage
Rwasibo Eric uyobora akagali ka Rubago mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma yahembwe igare kubera ko abaturage bagaragaje ko abayobora neza.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ngoma yumvaga inteko y’abaturage ishima umuyobozi w’akagali kabo uburyo abakemurira ibibazo muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza yahise amuhemba igare. Iri gare ntiyahise aritahana ahubwo yemerewe kuzarishyikirizwa undi munsi.

Uku kugabirwa igare byabaye ubwo umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yakemuraga ibibazo by’abaturage mu murenge wa Rukumberi tariki 12/02/2013 muri gahunda yahariwe imiyoborere myiza maze uyu muyobozu w’akagali agashimwa cyane n’abaturage.
Mu magambo y’umuyobozi w’akarere ka Ngoma yagize ati “Abayobozi abaturage batangira ubuhamya ko ari beza tuzajya tubashimira, uyu muyobozi ahawe igare. Natarigendaho azariha umusaza we cyangwa murumuna we arigendeho. Tugomba gushyigikira imiyoborere myiza.”
Mu gihe abandi bahagurukaga batanga ibibazo, umuturage witwa Mukaneza Esperance wo mu kigero cy’imyaka 50, yahagurutse ashima ubuyobozi bwiza bwamukuye muri nyakatsi bukamwubakira inzu.

Yakomeje avuga ko umuyobozi w’akagali bafite ariwe wabimufashijemo kandi ko yitanga cyane mu mirimo akora agakemura ibibazo neza by’abaturage. Nyuma yo kuvuga ko ashima uyu muyobozi w’akagali abandi baturage nabo bahise bakoma mu mashyi bagaragaza ko bashima ibyo akora.
Umurenge wa Rukumberi, kimwe no mu kagali ka Rubago hagaragara ibibazo by’ingutu by’amasambu, bityo bikaba bitoroshye kuba wabasha kubikemura kuburyo abaturage batari bake bagushima. iyi ikaba ariyo mpamvu ishobora kuba yaratumye uyu muyobozi ahita ahembwa igare.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muyobozi ni ingenzi! azaze yigishe Abayobora Utugari muri Huye,kuko bo wagira ngo hari icyo bapfa na serivisi nziza! noneho akazi kabo kabaye ako kurara bacungana n’abacuruzi badandaza umuceri barara bagenda ,uwo bafashe yikoramo akigura hanyuma akikomereza! ibi rero byabaye amahahiro ya ba gitifu muri Huye,ubu twarumiwe! ejobundi gitifu w’Akagari ka KABUSANZA,Umurenge wa SIMBI yafashe abaturage 15 bose bikoreye umuceri,buri wese yamurekuye amuhaye 5000 kandi bitagira gitansi,ubwo se urumva agatima ko gukorera abaturage azagakura he ko aho yabonye ahahira ari aho!