Ngoma: Umushinga wo kuhira imyaka wahaye akazi abagera kuri 550

Abasaga 550 baturiye aharimo gukorerwa umushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari 300 z’imirima mu Murenge wa Rurenge, bavuga ko barimo kwiteza imbere babikesha icyo gikorwa.

Kayitare Innocent, umwe muri bo, avuga ko kubera ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda bahembwa ku munsi, mu mezi ane amaze akorana n’uyu mushinga, amaze kwigurira inka.

Barishimira ko imirimo y'ibikorwa bizafasha kuhira imyaka yabaye akazi.
Barishimira ko imirimo y’ibikorwa bizafasha kuhira imyaka yabaye akazi.

Yagize ati “Baduhemba neza kandi ku gihe tugahemberwa ku matelefone. Ubu maze kwiteza imbere cyane.”

Uretse iyo nka, Kayitare avuga ko yanaguzemo ihene ebyiri kandi akaba nta n’ikibazo agira ku musanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rurenge na bwo bwemeza ko uwo mushinga wo kuhira imyaka umaze kugira impinduka zigaragara ku baturage bawukoramo.

Nyamutera Emmuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, avuga ko ubu abaturage baguze amatungo, bakaba boroye kandi bakanitabira gukorana na SACCO.

Abo baturage bakora mu mirimo yo kubaka ibyobo bizajya biturukamo amazi yo kuhira (Dams), abandi barimo mu mirimo yo kubaka ibigega.

Biteganyijwe ko imirimo y’ibanze kugira ngo batangire kuhira imyaka izarangira muri 2017 mu gihe yatangiye muri 2015; ikazarangira itwaye miliyoni 13$ zatanzwe n’Ubuyapani binyuze muri JICA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira uyu mushinga cyane, kuba ufasha abanyarwanda kwikura mubukene, kuko ubushomeri bumeze nabi hanze aha.

sam Ndahiro yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka