Ngoma: Noheri yizihirijwe mu nsengero cyane kurusha mu tubari

Bamwe mu batuye Akarere ka Ngoma bavuga ko isura y’iminsi mikuru ya Noheri ndetse n’indi nka pasika igenda ihinduka ugereranije na mbere, kubera uburyo ibyo kwinezeza cyane mu tubari bigenda bigabanuka kwitabira insengero bikiyongera.

Mu myaka ya kera wasangaga mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani abantu banywaga inzoga cyane bagasabana utubari tukuzura bakanywa bugacya, ariko ubu ngo bigenda bigabanuka ku buryo hari n’ubwo usanga ari ibisanzwe.

Abaganiriye na Kigali today bavuga ko ubundi mu minsi mikuru bari bamenyereye kubona abasinzi benshi mu mihanda ndetse n’abantu bararaga amajoro babyina bishima, ariko ubu ngo ubona abantu batakitabira kunywa cyane ku mpamvu zitavugwaho rumwe n’abaganiriye na Kigali today.

Abantu bari benshi cyane ubwo Misa ya Mbere yasohokaga ari nako bifurizanya Noheri nziza.
Abantu bari benshi cyane ubwo Misa ya Mbere yasohokaga ari nako bifurizanya Noheri nziza.

Uku kugabanuka ko kwinezeza mu minsi mikuru hari ababona byaratewe n’uko abantu bagiye bakanguka bakamenya kudasesagura, mu gihe abandi bemeza ko kutanywa ngo haboneke abasinzi nka mbere biterwa n’ubukene ubu nta bintu byinshi bigihari ngo banezerwe.

N’ubwo ariko ibi byibazwaho na benshi, mu nsengero ho ku minsi nk’iyi usanga abakirisitu bakomeza kuba benshi ndetse ugasanga ku minsi mikuru hamwe haba misa zirenze ebyiri kubera ubwinshi bw’abantu baba bitezwe.

Ubu bwinshi bw’abantu ngo busobanuye ko hari benshi bizihiza Noheri cyangwa indi minsi mikuru bajya gusenga mu gihe ubundi batajyagayo, bityo bikaba bivuze ko ubu Noheri n’indi minsi mikuru yitabirwa kwizihizwa cyane mu nsengero kurusha mu tubari.

Ku munsi nk'uyu usanga bavuza ingoma zigaragaza ibyishimo.
Ku munsi nk’uyu usanga bavuza ingoma zigaragaza ibyishimo.

Ku mugoroba wo kuwa 24/12/2014 mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo wasangaga hakonje, utubari nta bantu benshi barimo mbese utamenya ko hari ikidasanzwe.

N’ubwo ariko mu tubari abantu byari ibisanzwe, mu bagurisha ibyo kurya byo byari ugucuranwa kuko nk’ahacururizwa inyama wasangaga abantu babyigana ndetse kubona ako kaboga ari ingorabahizi bitewe n’uko abantu baguriraga umunsi mukuru wa Noheri.

Abarimu bo mu Karere ka Ngoma bo ngo umunsi mukuru wa Noheri bawuririye mu bwigunge kubera gutinda guhembwa mu gihe abo mu tundi turere baturanye ngo bahemwe kera.

Ikirugu cya Noheri ntikibura muri Kiliziya gaturika nk'ikimenyetso cyo kwibuka ivuka rya Yezu.
Ikirugu cya Noheri ntikibura muri Kiliziya gaturika nk’ikimenyetso cyo kwibuka ivuka rya Yezu.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka