Ngoma: Abarinzi b’Igihango bari bato muri Jenoside baragira inama ababyiruka
Abarinzi b’Igihango bari bato muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Ngoma, barasaba urubyiruko gukurana umuco wo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ari bwo baziraga igihugu cyiza.

Abo barinzi b’Igihango bavuga ko n’ubwo byari bigoye bakoze ibishoboka muri Jenoside yakorewe Abatutsi barokora abahigwaga, ku buryo iyo hagira abantu benshi bagira umutima ukunda kandi utavangura hari kurokoka benshi.
Melanie Mukamihigo wari ubyaye kabiri, muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko yapfakaye akiri muto, afite uruhinja ruri ku ibere akaba yararwonkeje hamwe n’umwe mu bana batandatu yahishe wari uruhinja nawe amaze kwicirwa ababyeyi.
Avuga ko byari bigoye guhisha abana batoya barimo n’uruhinja rwonka ariko yakoze ibishoboka arabahisha ku buryo no gupfana nabo yumvaga ntacyo bimubwiye, akaba yishimira kubona abo yahishe barakuze bakaba bari kwiteza imbere.
Asaba ababyeyi gutoza abana umutima ukunda hakiri kare kuko ari bwo bazakura bakundana hagati yabo bakunda n’abandi muri rusange, kandi bakazagera ikirenge mu cy’abarinzi b’Igihango bazaba bamaze gusaza.
Agira ati “Bansabye kwica abana nari nahishe ariko ndabyanga, narabahunganye mbageza muri Kongo ndabagarura, abana bakwiye gutozwa urukundo hakiri kare kugira ngo birinde amacakubiri ashingiye ku moko”.
Umuraza Alphonsine wahishwe kwa Mukamihigo avuga ko yarebaga uko uwo mugore abarwanaho bikamurenga ku buryo yumvaga n’iyo yabareka bakajya kwicwa ntako yaba atagize, kandi aho bari batuye hari imbere y’isoko ku buryo kubavumbura byari byoroshye.
Padiri Bizimana Viateur wari umusore mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarayoboraga Paruwasi ya Bare na we yarwanye ku Batutsi basaga 2000 bari bamuhungiyeho, kandi anagira uruhare mu gushinja abicanyi bakoze ibyaha bya Jenoside.
Higiro Vedaste avuga ko ubwo yahungiraga kuri Bizimana yamugiriye inama yo kwihisha ahandi kugira ngo Interahamwe zidahita zimuhururira, arwanya amacakubiri muri Paruwasi yigisha abaturage kutitabira ibikorwa bibi by’amashyaka menshi.
Higiro avuga ko Padiri Bizimana akwiye kubera urugero ababyiruka kuko nawe yabitangiye ari muto ku buryo n’abarokotse aho Bare, byatewe n’uko Bizimana yakomeje kubanambaho ku buryo ababyiruka nabo bakwiye gukurana umuco uzira amacakubiri n’ivangura, kuko buri wese akeneye undi ngo bazamurane mu iterambere.

Umukobwa witwa Mukamurego wo mu karere ka Ngoma ubu ni umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Umurenge avuga ko yahishe abana umunani bari bamuhungiyeho, icyo gihe nawe akaba yari amaze kwicirwa umusore wamusabaga azira ubwoko.
Mukamurego avuga ko yari inkumi ariko akajya yiyemeza gutanga amafaranga ngo ibitero bigende, kugeza ubwo yabahunganaga muri Kongo yahoze yitwa Zaire, akabagarura ubu bamwe bakaba barashinze imiryango.
Agira ati, “Ibitero byarazaga nkabiha amafaranga, bikagenda bikagaruka nkanga gutanga abo bana, nkababaza icyo babaziza mpangana nabyo. Icyo gihe ni njyewe wabaga mu mitungo y’ababyeyi banjye bari batakiriho nkabona amafaranga yo gutanga”.
Ati “Ndasaba abakobwa babyiruka kwiyumvamo ubushobozi bagakura bakunda igihugu na begenzi babo bakiyubaha, kuko umukobwa uzubaka igihugu ari ufite urukundo kandi usenga kuko nanjye nabishobojwe no gusenga”.
Umwe mu barokokeye kwa Mukamurego witwa Karinganire avuga ko ibitero byazaga cyane bishaka abana b’abahungu ari nabo yatangiraga amafaranga bikagenda, kugeza igihe abahunganiye bakajya muri Kongo.
Avuga ko yagendaga avuga ko abo bana ari abe akaba amwigiraho gukudana no kwitangira begenzi be mu mwuga akora w’ubushoferi, ku buryo uwamuha ubushobozi nawe ngo yamuha impano yihariye.
Mushiki wa Karinganire nawe avuga ko ababyeyi bakwiye kwigisha abana uburere bwiza bagakura bitandukanya n’ikibi kuko abarinzi b’Igihango bari bato bagaragaza ko abana barezwe neza bafite uruhare mu kubaka Igihugu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima ubwitange aba barinzi b’Igihango bagize, ni umurage mwiza kuri twe abakiri bato.
Igihango ntibakirinze gusa mu bihe bya Genocide gusa, twese imfubyi zasizwe na genocide twafashijwe gutera imbere muri byinshi na Padiri Viateur Bizimana twabibonyemo inyigisho ikomeye yavomye mu ivanjiri.