Ngoma: Abana bakeneye kuganirizwa ku burenganzira bwabo
Abana bato bari gukundishwa imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rikuru ryigisha mu ntara y’iburasirazuba ( IPRC East) muri iki gihe cy’ibiruhuko bahawe ikiganiro n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza bagaragaza inyota yo kumeya uburenganzira bwabo n’ihohoterwa.
Mu bibazo abana babazaga harimo ibyo kumenya ibyaha by’ihohoterwa ribakorerwa n’ibihano byabyo, uburenganzira bwabo n’aho bugarukira n’ibindi, ibi bikagaragaza ko bakeneye kuganirizwa kenshi n’ababyeyi babo kugirango n’igihe barikorewe bibashe kumenyakana.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee , yavuze ko ibibazo byabajijwe n’abo bana bigaragaza ko abana baba basanzwe bafite amakuru y’ibanze, bityo ko ari ngombwa kubaganiriza ngo bamenye iby’ukuri n’ibitari ukuri mu byo baba barabwiwe hirya no hino.

Uwibambe yasobanuriye abana amategeko y’ingenzi, bumwe mu burenganzira bw’umwana, inshingano z’umwana, ibyaha bikorerwa abana n’ibihano byabyo.
Uyu muyobozi avuga ko ibitera ihohoterwa no kuvutswa uburenganzira ku mwana harimo ibiyobyabwenge, ubwumvikane buke mu muryango, ubusinzi , no kuba bamwe mu babyeyi batita ku bana babo uko bikwiye ngo bakigira mu mirimo yabo batazi uko abana babo basigaye n’uwo basigaranye.
Uwibambe avuga ko ibiganiro nk’ibi ari ingirakamaro ku bana kuko ari ukubafungura mu mutwe hakiri kare ngo bazakure neza.
Yagize ati: “Ni ukubafungura amaso, kubaha ubumenyi bw’ibanze no kubereka ingamba. Ibi bituma abana batinyuka kubaza ibibazo nk’aho baba babibaza ababyeyi babo. Ni isemburamatsiko kugirango abana bajye babaza ababyeyi babo ku bijyanye n’ubu bumenyi.’’

Zimwe mu mpamvu zituma uburenganzira bw’umwana butubahirizwa harimo
ubujiji, kutamenya amategeko, umuco mubi wo gusumbanya abana, ubukene n’ibindi, nkuko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza.
Ababyeyi barakangurirwa kuganiriza abana babo mu gihe bakomeje kunengwa ko uretse no kubaganiriza ku burenganzira bwabo hari abatinya kubaganiriza ku birebana n’ubuzima bw’imyanya ndagagitsina maze ugasanga hari ababashuka babaha amakuru atariyo bashaka kubasambanya.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kimwe mu bibazo tugira mu muryango nyarwanda nuko aban bataganira n’ababyeyi kandi ningenzi mu burere bw’umwana