Ngo kuba mu mitwe yitwaza intwaro muri Kongo ni ugushaka amaramuko
Umwe mu barwanyi b’umutwe wa Nyatura muri Masisi watashye taliki 25/4/2014 avuga ko kuba mu mashyamba ya Kongo byari igihombo kuko asanga mu Rwanda ari heza kurusha kuba mu mashyamba ya Kongo babamo bashaka amaramuko.
Uyu musore witwa Gasore uvuga ko yari afite ipeti rya Majoro mu mutwe wa Nyatura ahitwa Mahato hafi ya Kicanga akaba yarayobowe na Gen Ngwite, avuga ko yavuye mu Rwanda ari umwana aho yahunganye na nyina ariko akaza kugwa muri Kongo.
Gasore avuga ko nyuma yo kubura umubyeyi we yagumye muri Kongo akaza kwiga yarangiza amashuri yisumbuye yagiye kwigisha ariko hamwe n’abo bakorana bakaza kujyanwa mu gisirikare na Nyatura ya Ngwite aho yari afite ipeti rya Majoro.
Abajijwe niba yarigeze akora imyitozo ya gisirikare avuga ko muri Kongo imitwe ihabarirwa nta myitozo ya gisirikare bakora uretse kwigisha umuntu kurasa ubundi bagatungwa no kwiba imyaka y’abaturage.

Ati “yaba twe, yaba n’indi mitwe nta myitozo ya gisirikare ikorwa, buri wese yigishwa kurasa ibindi akabimenya bitewe nuko intambara zigenda. Cyakora abakora akazi ka S3 bo baba baravuye mu ngabo za Leta kuko bafasha imitwe gutegura urugamba kuko bo baba bafite ubumenyi mu byagisirikare.”
Gasore abajijwe imitwe abona ifite imbaraga n’ubumenyi mu byagisirikare, avuga ko FDLR na M23 ariyo yari ikomeye kandi ifite ahantu hanini kuko yo yari ifite abayobozi bize kandi bakoze igisirikare.
“Nkaho nagabaga, Gen. Ngwite nubwo atuyobora nabonaga atazi no gusoma no kwandika, naho njye nari majoro nungirije uyobora batayo kandi nta myitozo nafashe kimwe n’uwari ankuriye wari Coleneli twarigishanyaga nuko yari umwarimu mu mashuri yisumbuye naho njye nkigisha amashuri abanza, nta gisirikare twakoze uretse kutwereka uko barasa na K47 ariko uzanye izindi ntitwashobora kuzikoresha”; Gasore.
Ikibazo cy’imitwe yitwaza intwaro muri Kongo ngo giterwa n’ingabo za Leta zikunze gucuruza intwaro ku mitwe izishaka kuko ngo imbunda ifite magazine y’amasasu igura amadolari 30 bigatuma imitwe ishaka amafaranga ikazigura ndetse ngo mu bikorwa byo kuyirwanya hari igihe bamwe mu basirikare baburira abarwanyi b’imitwe bakihungira.
Gasore watashye mu Rwanda avuga ko yabwiwe ko iwabo ari Nyabihu mu murenge wa Bigogwe ahitwa Kijote, akavuga ko kuba benshi batazi amakuru nyayo ku Rwanda bituma baguma mu buhunzi bidakwiriye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|