Ngo hari abaca intege Abanyarwanda bari Congo bababuza gutahuka

Abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Congo bavuga ko bari barabuze icyo bahitamo hagati yo kuguma Congo no gutahuka kubera ibihuha bya bamwe bakabaca intege bababwirako ngo nibataha bazabafunga.

Abatahutse kuwa 09/07/2013, bagera kuri 25 harimo abagore 8 n’abana 17, bavuga ko gutinda muri Congo babitewe n’uko kubura amakuru meza ku Rwanda ahubwo bagahora babeshywa na bagenzi babo.

Mukasine Yvonne, umwe mu batahutse avuga ko abagabo babo bose baguye muri Congo kubera intambara, abandi ngo bicwa n’uburozi kuko ngo Abanyekongo babaziraga urunuka bigatuma babaroga.

Abanyarwanda 25 bavuye mu mashyamba ya Congo.
Abanyarwanda 25 bavuye mu mashyamba ya Congo.

Aba babagore bavuga ko ngo nubwo hari abagabo benshi baguye muri Congo ariko nanone ngo hari n’abandi bavuze ko batazigera batahuka kubera gutinya ibyaha nyokomuntu basize bakoze mu Rwanda.

Aba Banyarwanda bavuga ko Abanyarwanda bakiri muri Congo ari benshi ariko ngo abenshi barifuza gutaha kuko ngo bamaze kurambirwa no guhora biruka mu mashyamba ya Congo.

Aba bagore n’abana batahutse baturutse mu bice bitandukanye bya Congo aribyo Fizi, Karehe, Uvira, na Masisi, abenshi bakaba bakomoka mu ntara y’Uburengerazuba.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka