Nemba: Nta munyamabanga nshingabikorwa n’umwe urara mu kagari ke
Mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, haravugwa ikibazo cy’uko nta munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari urara mu kagari akoreramo, kandi amabwiriza abibasaba.
Nubwo ariko bataharara, bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari batangaza ko ntawe uyobewe ko babisabwa, ahubwo ngo hari ibibazo byinshi birimo n’amikoro yo gutunga ingo ebyiri bishobora gutuma batarahara aho bakorera dore ko ngo abenshi bafite imiryango.

Sindayigaya Anaclet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munyana mu Murenge wa Mugunga, asobanura ko ureste kuba basanzwe bafite amikoro make, ariko kandi ngo no kuba umushahara wabo waragabanutse hari icyo byahinduye.
Agira ati “Byatugizeho ingaruka kuko mu gihe twatekerezaga ko ayo mafaranga azadufasha mu bijyanye n’imibereho, kuko umuyobozi agomba kuba afite inzu yo kubamo, afite n’ ibimutunga byose.”
Ubusanzwe, ngo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahembwaga amafaranga ibihumbi 112, ariko guhera muri uku kwezi ngo bazajya bahembwa ibihumbi 92, nubwo iri gabanuka ry’imishahara atari bo bakozi ba Leta bonyine ryabayeho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, Kansiime James, avuga ko gucumbika aho umuyobozi ayobora ari amabwiriza yatanzwe kandi agomba kubahirizwa utayakurikije akabibazwa.
Ati “Twumvikanye ko icyo kintu kigiye kuvaho ku buryo twamaze no kwandika amabwiriza twongera kwihanangiriza bwa nyuma, uzabirengaho azahanwa hakurikijwe amategeko”.
Uretse mu Murenge wa Nemba aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bose batarara aho bakorera usanga hari n’indi mirenge igiye ifite utugari dufite abanyamabanga nshingwabikorwa bataturaramo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo numvise ibibazo by’abagitifu b’utugari agahinda karanyica. Ibaze nawe mu misozi ya Gakenke ukagabanya umushahara wa Gitifu. Ubu c koko ibihumbi 92 ugatunga abo mu rugo akongeraho gukodesha indi nzu yo kubamo kandi nayo igomba kuba ari nziza kugira ngo abe intangarugero mu kagari? Mwibuka ko ES w’akagari yimurwa hafi buri mwaka?
Nyakubahwa Mayor, Nyakubahwa ES aba bayobozi muri kubexposinga kuri ruswa kandi murahemukira abaturage. Mubasubize umushahara wabo ahubwo muwongere. Abandi bageze muri maganabiri mirongo...