NYAKWIGENDERA NYATANYI MARIE CHRISTINE YASEZEWEHO MU CYUBAHIRO

Kuwa 3 Ukwakira 2011 Nyakwigendera Marie Christine Nyatanyi yasezeweho mu cyubahiro mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, nk’uko bikorerwa abayobozi bakuru b’igihugu bitabye imana abayobozi bakuru b’igihugu bose bakaba bari bahari barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame n’umufasha we.

Nyakwigendera Nyatanyi, yari amaze imyaka umunani ari umunaymabanga wa leta ushinzwe Amajyambere rusange n’Imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Muri uyu muhango havuzwe ijambo rya Perezida Kagame n’irya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni mbere y’uko buri wese ugize guverinoma ndetse n’inshuti n’umuryango we bamuha icyubahiro.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye abari baje guherekeza nyakwigendera kudaheranwa n’agahinda gusa, ahubwo ko bakwiye no kwibuka ibikorwa byaranze ubuzima bwe birimo gukorera imiryango igihugu no kwita ku muryango we.

Ati : “Umunsi nk’uyu uragoye umuntu aba agomba kubabara kuko kubura umuntu bibabaza, ariko ntiwakabaye uwo kubabara gusa ahubwo ni n’umunsi wo kwishimira ubuzima twita cyane ku byo Nyatanyi yakoreye igihugu n’abanyarwanda.”

Ku ruhande rwa Minisitiri Musoni bakoranaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko Nyakwigendera Nyatanyi yari umuntu ukunda akazi waharaniraga intego ku kazi ndetse agasaba na bagenzi be kubana ntibahuzwe n’akazi gusa.

Ati : “Yarangwaga n’ubwitange, umurava, kujya inama, gukunda umurimo unoze, kugisha inama bagenzi be no mubo ayobora, ndetse no mu ba Minisitiri bagenzi be yaduhwitutiraga kugira umwanya wo gusurana hagati yacu, kugira ubumwe ; kuba atuvuyemo bidusigiye icyuho kinini.”

Nyuma yo kumusezeraho ku mugaragaro habaye igitambo cya misa yo kumusabira muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera hakurikiraho kumushyingura mu irimbi ry’i Rusororo.

Nyatanyi Marie Christine yavutse kuwa 16 Nyakanga 1965 yitabye imana kuwa 26 Nzeri 2011; afite imyaka 46 y’amavuko. Imana Imwakire mu bayo.

Mutijima A Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka