N’abagabo kurwanya imirire mibi birabareba
N’ubwo ibikorwa bijyanye no kwitabira igikoni cy’Umudugudu bikunze kwitabirwa n’abagore, abagabo bo mu murenge wa Mukindo nabo baributswa ko bibareba
Uyu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara ni umwe mu mirenge ikigaragaramo abana bafite imirire mibi, bityo abaturage bakaba bahamagarirwa kwita kuri gahunda bashyirirwaho zo kurwanya izi ndwara, nk’igikoni cy’Umudugudu, aho bahererwa inyigisho zo gutunganya amafunguro afite intungamubiri.

Abagore bo muri uyu murenge benshi bemeza ko gahunda y’igikoni cy’Umudugudu yabafashije cyane, aho bagiye bafashwa kwita kubana babo ndetse bamwe mu bari barwaje izi ndwara ziterwa n’imirire mibi zigakira.
Nyirabaganwa Venansiya ati “Umwana wanjye ubu amaze umwaka avuye mu cyiciro cy’abafite imirire mibi kuko ubu yakize neza, nkaba narafashijwe cyane n’igikoni cy’Umudugudu ndetse n’inyigisho z’abaganga ku kigo nderabuzima”
Si uyu gusa uvuga ko yafashijwe n’iki gikoni cy’umudugudu kuko hari n’abagifite abana bafite ibi bibazo, ariko ubu bakaba bari gufashwa kwiga kugaburira abana babo indyo yuzuye kandi bakaba babona ipinduka mu burwayi bw’abana babo.
Uwimana Agnès na Nyiraneza bari bafite abana bafite imirire mibi ikabije bagereranya n’ibara ry’umutuku ariko ubu nyuma y’amazi 3 bamaze bitabira igikoni cy’umudugudu abana babo batangiye gukira ubu bakaba babarirwa mu ibara ry’umuhondo.

Abagore ariko bakunze kuvuga ko akenshi abagabo babaharira ibijyanye no kwita ku kumenya ibijyanye n’imirire myiza, bakifuza ko nabo bajya babyitabira.
Ni nabyo kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo Moïse Ndungutse agarukaho, avuga ko imirire myiza itareba abagore gusa n’ubwo abagabo bavuga ko baba bagiye gushakisha ayo mafunguro, bashobora no kunyaruka nabo bakumva ibivugirwa mu gikoni cy’umudugudu.
Ati “Ibyo umugore yabwiwe gushakisha arataha agafatanya n’umugabo we kubihaha, ariko na none igihe nk’umugore atabonetse cyangwa arwaye, urwo rugo ntirugomba gusiba kuza kwiga ibijyanye n’imirire myiza mu gikoni cy’Umudugudu”
Muri uyu murenge wa Mukindo ubu harabarirwa abana 17 bagifite imirire mibi ariko bose bakaba bari mu ibara ry’umuhondo.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|