Mushaija Godfrey yahagaritswe ku kazi azira uburangare

Inama Njyanama idasanzwe y’akarere ka Rwamagana yateranye tariki 07/01/2012 yafashe icyemezo cyo guhagarika umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako karere, Mushaija Godfrey, igihe cy’amezi atatu azira kurangara mu irushanwa ry’uturere mu miyoborere myiza no kurwanya ruswa aho akarere ka Rwamagana kabaye aka nyuma mu gihugu cyose gafite amanota 0%.

Nyuma yo gusuzuma ibisobanuro byatanzwe n’abakozi banyuranye b’akarere ka Rwamagana bagize uruhare muri uko kutitabira amarushanwa, iyi nama yafashe kandi umwanzuro wo gukata abandi bakozi batatu ¼ cy’umushahara w’ukwezi kumwe kubera uruhare bagize muri uko kudaseruka kw’Akarere ka Rwamagana.

Murenzi Alphonse, ukuriye inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, avuga ko kutitabira irushanwa ry’uturere byatewe n’umunyamabanga usanzwe w’akarere utaramenyesheje Inama Nyobozi y’Akarere ko katumiwe mu irushanwa, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabimenye akabirangarana ntabimenyeshe Inama Nyobozi ngo hakorwe igikwiye.
Murenzi agira ati “Ibyo twasuzumye twasanze nta kundi kunanirwa kw’akarere kacu, ahubwo ni uburangare bukomeye bw’abakozi batitaye ku nshingano zabo.”

Imyanzuro y’iyi nama njyanama igomba kugezwa kuri Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yayemeza ibi bihano bikabona gushyirwa mu bikorwa. Aramutse ayemeje, Mushaija Godfrey yamara amezi atatu adakora atanahembwa, naho abandi bakozi batatu, umunyamabanga rusange w’Akarere utarashyikirije ubutumire kuri Nyobozi n’abakozi babiri bakora mu ishami ry’imiyoborere myiza bagakomeza akazi ariko bagakatwa ¼ cy’umushahara w’ukwezi kumwe.

Icyo gihe kandi akazi kakorwaga n’Umunyamabanga Nshingwabikora kazaba gakorwa na madamu Asimwe Candida ushinzwe ubutegetsi mu Karere ka Rwamagana.

Irushanwa ry’uturere ry’imiyoborere myiza ryabaye umwaka ushize ryarangiye akarere ka Rwamagana kabaye aka nyuma mu gihugu cyose, ndetse karagawa cyane kuko katahanye amanota 0%.

Hatari Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka