Musanze: Uwahitanywe n’igisasu ashobora kuba ari we wagiteye

Umuntu wishwe n’igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Musanze mu ma saa moya y’ijoro ryakeye ashobora kuba ari we wagiteye; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida.

Umugabo wateye icyo gisasu na n’ubu cyitaramenyekana ubwoko bwacyo ngo yabanje kuza abaza umubyeyi wari aho ngo namwereke aho MTN Mobile Money ikorera, arahamwereka ariko ntiyajyayo.

Uwo mugabo yagiye hirya gato agaruka arimo guhamagara umuntu kuri telefone arongera abwira uwo mubyeyi ngo niyipfuke mu maso. Uwo mubyeyi yahise agira ubwoba aramuhunga maze ako kanya ahita yumva igisasu kiraturitse; nk’uko abyivugira.

Uyu mubyeyi ari mu bakomeretse barwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Ibindi bimenyetso bigaragaza ko uwo muntu wapfuye ashobora kuba ari we wateye icyo gisasu ni uko indangamuntu bamusanganye atari iye, telefone yari afite nta zina ry’umuntu ryari ririmo ndetse nta n’umuntu wabashije kumumenya.

Ikindi basanganye uwo mugabo wacitse intoki ebyiri ndetse anasaduka umutwe ni akuma gafotora (digital photo camera). Inzego z’umutekano zicyeka ko igisasu yateye yari acyambariyeho.

Abantu batandatu bakomeretse baracyari mu bitaro bya Ruhengeri. Mu bantu batatu bahungabanye, babiri bamaze gusezererwa.

Icyo gisasu giturikiye mu mujyi rwagati hafi y’isoko aho bategera imodoka za Belvedere. Inzego z’umutekano zikomeje iperereza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka